<<@MH-nq7wy
says :
Ubundi Europe umwana iyo avutse yandikwa kuli nyina iyo se atigaragaje murumva ko afata izina rya Sekuru ise w'umugore nk'izina ry'umuryango. Kandi ahabwa irangamuntu. Africa no mu Rwanda baracyafunze mu mutwe.
>>
<<@ntakirutimanaiinnocent295
says :
Bazabikosore kuko usanga nk'umuntu uvuka mu mugi wa Gisenyi akaba yarafatiye ID aho yigaga cg yabaga ugasanga hari ibyo abujijwe kandi yarabyemerewe nko kwambuka ukoresheje indangamuntu ku bavuka mu mirenge yegereye umupaka.
>>
<<@americasimunyemana9879
says :
Muzatumire pastor Musisi kumeza y'ubusesenguzi
>>
<<@Fyingeagles35688
says :
Ku Umuryango TV! Jye nakoze muri NIDA ibyinshi nabibabwira nubwo ntavugira NIDA: 1. Amakosa yakozwe mu kwandika amazina n'imyaka ( date de naissance) byakozwe n'ababaruye ku rwego rw'umudugudu muri 2007 niba ntibeshye. Abenshi muri icyo gihe ntago bandikaga date de naissance nyayo ahubwo biyandikiraga nka 1989 gusa aho kwandika nka 13.9.1989. 2. Twe dukora muri NIDA Twandikaga ibyo twahawe n'abakozi b'umudugudu, iyo habaga handitse umwaka gusa nka 1989 ubwo abo bose computer yaduhaga option ya 01-01-1989 ariko hari ababaga bafite date de naissance yanditse neza, iyo rwose twarayandikaga uko iri. 3.Kimwe mu kibazo twahuye nacyo ni amazina yanditse nabi cg tutazi izina nyiri irangamuntu ashaka , ugasanga umuntu yanditse ko yitwa amazina utazi uko yandikwa muri français nka Siperansiya cg Yuliyana cg Budensiyana cg Faraziya, cg Beransira ( waba utazi ayo mazina nawe ukandika ibyo ba mudugudu banditse). 4. Ese muzi icyo Barcode imaze? Ntago akamaro kayo ari uguhisha ahubwo ni ukoroshya gusoma ibyo byanditse mu buryo bwihuse( kandi bikarinda kuba wayigana). Muri Barcode iri ku irangamuntu inyuma nta moko yanditsemo ahubwo harimo ibyo mubona aho, kubisoma bisaba special software, iyo software igirwa na NIDA gusa nubwo ishobora kureka hari izindi nzego za leta zisoma bike mu byanditse. Gukosora ibyanditse byo bisaba ko ukoresha computer ya NIDA gusa kandi nabwo bigasaba ko ubyandika asubira i kigali ahari data centre, umukozi wo ku karere cg ku murenge ntashobora kugira icyo akumarira. 5. Nize ibijyanye na data management, ntago abana bataragira 12 ( kugeza abonye Permi de condure) bahabwa irangamuntu mu bihugu bindi bifite electronic ID, ahubwo bareba BIRTH CERTIFICATE( Ni nayo bareba baha abana passport), rero iyo birth certificate mu Rwanda ahubwo ikwiye guhabwa imbaraga ku buryo umwana wese ukeneye service ayihabwa. 6. Muri e-system mu bihugu byateye imbere Numero y'irangamuntu iba ifatanye n'aho utuye ubu, Ese mu Rwanda buri nzu ya buri munyarwanda ifite numero rya buri muhanda? Niyo mpamvu bagikoresha akarere kuko nta address z'aho dutuye zari zaza. Nibyo mu bihugu biteye imbere bahindura ID buri myaka 5.
>>
<<@MHT-li3ct
says :
Ni cyo nakundiye igihugu cya Israel ntikigira subdvision mbajije niba nta disticts bagira bati iki gihugu ni gito ntiwakigabanyamo uduce ngo bizakunde kandi kirutaho gato u Rwanda rwacu. Hari za subdivision zitwara amafrw yubusa intara umurenge nta cyo bimaze--District n'umudugudu nibyo byakabaye bikora gusa
>>
<<@MHT-li3ct
says :
Mwabagabo mwe, gutera igikumwe byavuye ku bakoloni kubera ko iwabo igikumwe ni yo identifier, yego byahubiranye nuko batazi gusinya. Impamvu batanditse ibara ry amaso ni uko abanyafurika twese ari umukara ntibyari ngombwa.
>>
<<@woodsmachinery3670
says :
sha kubona passport yanjye ya mbere byarangoye cyne bitewe na makuru atariyo yari yaranditswe kuri ID nanjye banyansabye ID ya papa ya kera kandi yari yaritahiye babuze icyo banjinja bambwira ko ntari umunyarwanda kubera izina ryannjye najye mpita mbabaza niba Johson busiggye we ari umunyarwanda
>>
<<@mulisafred6205
says :
Njye mbona nta kibazo ifite ,kdi irimo ikosa hari uburyo bwateganyijwe ikosorwa. Hari impinduka se muyishakamo ?
>>
<<@albertmakuza5743
says :
Nta hantu ndabona batanga ibyangombwa bidashingiye ku karere biterwa nuko wabyita mukumva bayitanga bashingiye kuki ? Ubwo abantu bose bakwitwa sans adresse. Ikibazo n'imyumvire y'abanyarwanda bagifite ibyo by'uturere... none c ubwo murumva umwirondoro w'umuntu waba wuzuye? Ntabwo ndumva ikibazo mufite!! Leta igomba kugira amakuru yuzuye ku muturage wese sinon byaba ari nko kuyobora inyamaswa zigendera, ubundi mubihugu biteye imbere umwana aravuka agahabwa numero izamuranga ubuzima bwe bwose, yageza 12 ans agafata indangamuntu. Gusa hari ibyo kunozwa buy the way!
>>
<<@yizerevalensyv2503
says :
Hari abana benshi batazi ababyeyi babo Hari ababyarwa bagatabwa ku mihanda, Hari abana batoraguwe mu mihanda mu gihe cy'intambara Hari abatoraguwe mu mirambo,... Gusoma izo barcode z'inyuma ku indangamuntu Hari za app zizisoma wazishyira muri phone ukajya ubyisomera, ahubwo ikintu ntumvs ni ukuntu uyita bakaguha Indi idasa mu mibare n'iyo wataye ikindi dukwiye gusobanurirwa ni ibisobanuro by'imibare yose igize irangamuntu kuko nibwira ko dufite uburenganzira bwo kubimenya
>>
<<@kaberajeanclaude416
says :
Bazabikore nka permis kuko haba handitseho categories. Kuri ID naho hakwandikwaho abashakanye, inyuma hakajyaho abana
>>
<<@boscomutatse9644
says :
Hari aho muri kwitiranya ibintu: Aho irangamuntu yatangiwe hatandukanye naho wavukiye kdi nkeka ko abantu benshi babizi ko abantu benshi bagiye bafata amarangamuntu bitewe naho bari bari. Uzasanga abanyeshuli benshi irangamuntu zabo zandutswemo aho zatangiwe hahuye naho bigaga icyo hihe. Rero nta muntu wakagombye kwitiranya kavukire yawe n'aho wafatiye irangamuntu. Ahubwo muri Pasporo ho bandikamo aho wavukiye ndetse n'aho yatangiwe noneho aho wayifatiye hose bandikamo ko ari Kigali(kubayifatiye mu Rda bose); gusa naho birumvikana kuko aho wavukiye ningombwa kuko pasporo ifite amakuru ari international, ikindi ushobora no kuyihabwa utaravukiye mu Rda cg se utaranavutse uri umunyarda. Bref abantu bagomba kumenya ko aho irangamuntu yatangiwe byatewe naho wari uri ujya kuyifata biterekana aho wavukiye.
>>
<<@felicitemukagihana1912
says :
Kubera ko umuntu agenda ahinduka nibura mbere y'imyaka 60 bakagombye kujya bahindura ifoto kukp hari igihe umuntu yireba nawe ubwe akiyoberwa.
>>
<<@jidix001
says :
Muba mukumbuwe ntimugatinde pe
>>
<<@Thisis-to1jd
says :
Abacitse kwicumu bafite code yerekana ubwokobwabo .
>>
<<@marc-h9m3g
says :
Ntekereza ko impamvu inzego z'ibanze zanga kwandika umwana se adahari ni ukwirinda ko umwana yakwandikishwa na nyina kumugano wenda utamwemera cyangwa wenda agatwererwa utari se umubyara
>>
<<@johnmaya8318
says :
Ibibigabo bizi kuryosha ikiganiro
>>
<<@bahatiinnocent7626
says :
Ese kuki mwibazako nta moko ari mu irangamuntu? Mugihe twazishyiraga muri computers 🖥 twandikaga ibiri Kuya kera byose. Kuki batadusabye kujya dusimbuka. Ku byerekeranye na amataliki y ivuko , software twakoreshaga haba ubwo utangiye kwandika itariki ikagu proposa indi, kuberako twahebwaga bitewe nabantu twanditse, wakoraga kuri enter kugirango wihute .
>>
<<@kamanzihabyarimana8793
says :
Nukuri ikikiganiro nicyiza cyane twasabagako leta ifatanyije na minisiteri yubutegetsi bwigihugu yamanuka ikareba ibibazo ingorane nakarengane abaturage bafite mwirangamimerere hari umusore wafashe indangamuntu isohoka ifoto ariye Ariko amazina ataraye bukeye ajyakigali kubi hind uza avuye rubavu muri 2019 yagiye gushaka i Cyemezo cybugaragu asanga baramwanditseho koya sezeranye numugore kandi mubyukuri atarasezeranye none biramusaba kujya gutanga igarama munkiko bakamusiragiza kandi aribintu byoroshye bagakwiye kumworohereza bakabikosora naho ubundi ibibazo byo biri mwirangamimerere ni byinshi.
>>
<<@altab3002
says :
Kuba umwenegihugu ntibigira imyaka bitangiriraho n iyo birangiriraho. Umwana wese aba ayigomba akivuka. Ikibazo kindi izi ndangamuntu zateye, nuko hari abaturage baburiwe irengero kandi bari mu gihugu, kubera ibyaha bakoze aho bakomoka. Yewe hari n abanyamahanga, cyane cyane abarundi, bazibonye ku buryo butemewe n amategeko. Byari byoroshye gupfumbatisha akantu mudugudu, bagahindura amazina, bakajya ku rutonde rw abazisaba. *iyayibanjirije yari ifite imirongo yo kwandikaho abana 13*
>>
<<@izabayo3808
says :
Mo hariya habamo byabindi byose batakivugira ahagaragara ,bavugira gusa kumashyiga yiwabo
>>
<<@niyonshutianastase5059
says :
Ubundi nkuko umwana umaze ukwezi ahabwa mitiweli yakagombye no guhabwa irangamuntu
>>
<<@kayitesijolly7291
says :
Haba harimo bimenhetso bitandukanya intama n,impene 😂 gutandukanya bavuka ahakomeye n,ahaciriritse. Najye nuko nabyumvise Kumuhanda 👌
>>
<<@mikerurangwa2411
says :
Nbr 1
>>
NEXT VIDEO
>>