<<@Umuryango
says :
Senateri Cyitatire ati: "Abantu ntibwikwiye kujya umutima gusa... Gushaka uwize amashuri menshi nkawe, ufite position nziza nkawe byatuma usaza neza." Ese ibi Senateri avuga ubona byashoborwa na buri wese? Ese wowe ubona ari iki cyafasha umunyarwanda w'uyu munsi gusaza neza? Shyira Igitekerezo cyawe muri Comment KANDI TUKWIBUTSA KO IGITEKEREZO CYAWE ARI INKUNGA IKOMEYE. MURAKOZE.
>>
<<@nsengiyaremyegratien1431
says :
Abantu nibajya barongora abo bahuje position se abashomeri ntabwo tuzarongora
>>
<<@mukakagenzamadeleine8807
says :
Komera Brenda wange Imana ikomeze ibe mu ruhande rwawe.
>>
<<@MuhongaVestine-gw5jw
says :
IMPINGANZIMA sorry
>>
<<@MuhongaVestine-gw5jw
says :
Abantu bize amashuri menshi se ntibananirana????ntibasenya se???ubu muRwanda ntabwo hari umubare munini w aba divorce kdi barize amashuri muvuga???kwiga ni byiza yego,ariko biherekejwe n uburere dukomora kubo dukomoka ho kdi bo ,bize amashuri 6 abanza gusa ,naho imisazire y ababyeyi niyo baba barize bafite ubwizigame bwabo,ntibikuraho ko n abana bashajisha neza,ababyeyi babo,kuko ngo habaho ndinda Mubyeyi,ejo hakaza ndinda Mwana,none se utagira umwana n umwe azasaza ajyanwe mu MPUNGANZIMA,nabafite urubyaro bajyanwe yo ngo abashaje ni aba Leta??? Ninde mubyeyi wigeze asama INDA,maze akabyara Leta se???rero n abatize bazi kwizigama,kdi bubaka umuryango mwiza,igikuru ni uburere bwiza!!!
>>
<<@sylvestremushindi505
says :
Nibyo umuntu yagombye kujya muri Retraite akiri muto 55 years kugira ngo no mu buzima bwo hanze y akazi agire ibindi yakora.
>>
<<@UmugatiBrige
says :
Senators bacu rimwe na rimwe barantenguha pe. Ese bibuka ko ubwizigamire bw' izabukuru butungukirwa?? Ese Aya mafr aba atabye nkaya talento?? Batekereze bareke gukina ikinamico
>>
<<@UmugatiBrige
says :
Ntabwo Amashuri yubaka. Cyitatire kugirango abyumve arebe mu nteko bakorana ishingamategeko, divorce zirimo. Ahubwo leta ikwiye gutekereza ku iri kibazo cya RSSB, ikwiye kuguma kuvuza ababyeyi bayitangaga mu myaka yabo y' umurimo cyangwa abana babo babavuze kuko nabo baratuvuje kuri RAMA zabo
>>
<<@MurwanashyakaEdward
says :
Kd impamvu ngewe mbona abakozi basaza nabi iyo abantu bakiri bato bahembwa imishahara moto cyane bigatuna bashaje ntacyo bagezeho
>>
<<@LineTV-v5j
says :
Munyamakuru Vanessa uri gushaka korohereza ababyeyi, niba umuntu amaze imyaka65 akorera amafaranga akaba adafite ubwizigame bwo kumuha amasaziro meza , urumva Leta idakwiye kubazwa amategeko yashyiriweho abakozi y’ubwizigame . Leta ikwiye kuba umubyeyi wabakuze, abana ntibakwiye kugira inshingano zo kwita kubashaje( abageze muzabukuru
>>
<<@MurwanashyakaEdward
says :
Turabashimira kungingo muzanye nziza ark sicyo ibyabana sicyo abasenateri bashatse kuvuga bavugagako umuntu akwiye gukoresha neza ubushobozi bafite bakiri mukazi bateganyako bazasaza bakaba batagishoboye gukora bakifashisha ibyo bakoze kera
>>
<<@LineTV-v5j
says :
Abagifite imbaraga(abana muri kuvuga)bakwiye kujya mukazi abageze muzabukuru Leta ni inshingano zayo kumenya abasaza nabakecuru bayo ; mukure umuzigo kubana
>>
<<@LineTV-v5j
says :
Mwari mufite ingingo nziza ariko rwose mwatuyobeje pe! Rwose nkabanyamakuru mwakagombye gufasha umuryango nyarwanda kutabyara abana ngo azababere umuzigo amaze gusaza . Sibyiza gushyira abana kunkeke ariko buri wese akwiye kuzigamira amasaziro ye. Muri guteranya abana n’ababyeyi . Umwana ntakwiye kuba akabando kababyeyi ni umuco mubi mu muryango pe. Leta niyo ifite inshingano zo kwita kubageze muzabukuru .
>>
<<@nsanzimanafilippe7212
says :
Gusaza neza bituruka ku myitwarire wagize mu mibereho yawe iyo ukoye ikinyoma bakurongoranya umuyaga so yabivuze nk'umuntu wabayeho mubuzina bwiza ntago ari rusange
>>
NEXT VIDEO
>>