<<@kiglwihogora2589
says :
Mujye mubanza mushakire amakuru kubayafite ,Math and Physics abana barabyinga ndetse kurwego rwo hejuru
>>
<<@SamuelNkurunziza-y5j
says :
Kaminuza ya Coding igiye kuzura
>>
<<@dushimimnaadalbert4095
says :
reka nanjye mbwire umuryango TV uko mbyumva: 1. wazashaka umuntu w'impuguke muby'uburezi agasobanura neza ibijyanye n'uburezi bwerekeza bitaziguye ku mwuga (professional?vocational education) ndetse nuburezi bwerekeza kubushakashatsi (advanced research education). ntekereza ko umwana wiga "coding" yize coding nyine, ibyo yakora bigomba kuba bijyanye na coding kuko twamufata nk'umuhanga muri byo (vocational /professional education). gukomeza kumugereranya nuwize computer sciences ugendeye gusa ku kazi ka leta cg ka prive bashobora gukora mu Rwanda ntagisubizo byatanga. 2. Niba muvuga ko amasomo menshi yigwa muri kaminuza uwo mwana yayarangije kandi mukongera mukavuga ko bamwe muri abo bana barangije muri coding bakora muri za banki, irembo cg n'ahandi ubwo ikibazo kirihe? abo bandi batabonye akazi barashaka kujya muri kaminuza gukora iki? abatarabonye akazi nibagendere mumurongo umwe nuwo abarangije izo kaminuza batabonye akazi muri leta babigenza (bihangire umurimo nkuko polotiki ya leta ibishishikariza abaturage). 3. niba rero abarangije coding bashaka no kujya kwiga kaminuza kandi bakongera bakavuga ko ibihigirwa babyize ni ukuvuga hashobora kuba hari "Universal rule of education structure" yirengagijwe kandi ibyo bigira inguruka kuruhando mpuzamahanga. 4. ndasoza nibutsa ko abahanga bava mu baswa kandi aho abahanga bateraniye naho haba harimo abaswa. abo bana niba leta ibona hari bakeya ikeneye kuburyo bw'umwihariko nibagumane abandi bagarurwe mubandi bana.
>>
<<@tomntak3725
says :
hhhhh reka reka ntabwo washobora kwiga hari ibintu batashobora kuberako gukora program bisaba kuba hari fondemental course
>>
<<@tomntak3725
says :
hhhhh
>>
<<@woodsmachinery3670
says :
Tuzamenya dufite ibihe mu gihe ukora ikoganiro ukagaruka ku kivuguruza
>>
<<@Joana-m9c
says :
Ntabwo bavugako batize neza computer programming. Ahubwo bavuga ko batize courses zibanze abanyeshuri ba kaminuza bahabwa cyane muwa mbere no muwa kabiri (byumwihariko math na phyiscs), kandi aribyo shingiro ry'ibanze kumunyeshuri uteganya kuziga amashuri yo hejuru ya kaminuza, nukuvuga masters, yewe na PhD. Bateguriwe kujya mu mirimo, ntabwo bateguriwe kuzaba abashakashatsi.
>>
<<@habuwitekafrancoisregis4123
says :
Merci pour la correction monsieur Joseph, nari nababaye ariko uri umutangazamakuru bibaho!
>>
<<@alphonsineuwamahoro2748
says :
Ikibazo ni curriculum
>>
<<@IgnaciusKay-x1g
says :
Please be smart: Coding academy is about applied science while universities educate those will do fundamental science and research. Therefore byombi birakenewe. Ahubwo imyaka yokwiga iratandukanye (applied science while- short period while fundamental science and research/ long period- bac to master to Phd. My question to you: muri coding academy no muri universities biga ama courses angana in terms of number? You can’t compare the incomparable.
>>
<<@IgnaciusKay-x1g
says :
Ikibazo nuko Abanyarwanda bamwe nti bajya bemera ikosa. Niyo babyemeye wumva harimo akangonorwa. It’s lack of humility and honesty
>>
<<@IgnaciusKay-x1g
says :
A professional journalist should verifies information prior to airing it. You can’t claim that you were not aware about what you diffuse.
>>
<<@chrysobugingo8187
says :
Niba biga nabi kuki Abakomeye barwanira kujyanayo abana babo? Case ya Gatabazi na WA mugore murayibuka!?
>>
<<@potienhab7419
says :
Urakoze cyane rwose nari nababaye kubera kiriya kiganiro naho ubundi ririya shuri riteye ubwoba. Ahubwo uzakore ikiganiro kuri Rwanda Conservation Agriculture College.
>>
<<@mkivan8831
says :
Ngewe ndagirango mbanze mbagaye ubushize mwavuze ubusa rwose 😂. The only reason Universities in Rwanda can't accommodate these guys from RCA nuko curriculum ya Software engineering muri almost all universities murwanda baba barayize muri secondary. The only institution murwanda byibuze bajyamo ntibasubiremo ibyo bize ni CMU izindi wap rwose. Ikind mugomba kumenya abana bavuye coding ubu muri companies nyinshi murwanda ndetse nibigo bya leta baruzuye kuko iyo bagiye guhatanira akazi nabavuye UR barabatsinda. Ibigo nkirembo, RSSB, ministries zitandukanye buzuyemo. So, mureke kuvuga ibyo mutazi
>>
<<@Gahima-j8u
says :
Kubera iki UR Itakora curriculum itanga Umusaruro
>>
<<@GICSEG
says :
Tujyane ni njyana pe
>>
<<@MurwanashyakaEdward
says :
Bakwiye kwiga kaminuza kuko mumashuri twiga ikinyarwanda kd tukigishwa nabo tukirusha
>>
<<@KandimanKayihura
says :
Iki nikibazo cyo kudakora ubushakashatsi ngo umenya ibyo utangaza ubundi mu itangaza makuru utangaza inkuru ufite impande zombi. None watubuye uruhande rwa kaminuza wirengagiza kubaza coding accademy school.
>>
<<@ngaborodney8855
says :
Noneho muri iki gihe cya AI iyo coding academy ikwiye guseswa vuba nabwangu
>>
<<@onesphoredusabe7189
says :
Ariko wakwemeye ko wahemutse ukavuga ibyo bagupfunyikiye, ubundi umuntu w'umuhanga iyo baguhaye inkuru,nawe ukora icyo bita contre Verification,none barakubashye uraje weguye Micro,uti mbonye inkuru ishyushye!!niba atari Views washakaga nawe wize nabi!!!
>>
<<@ndacyayisengaj.dediue7784
says :
Umaze kwivuguruza, inshoro ebyiri kweri fait attention mbereyokuduha amakuru?
>>
<<@TTheo-q8o
says :
Iki kibazo kirumvikana disign yamasomo ya coding itegura technicians bivugako barangiza hariya bari ready kujya ku isoko ryumurimo. Nubwo mwatanze percentages zubumenyi bafite ugereranyije nabiga university , ndahamyako ugiye muri math, physique , ...nandi masomo ategura ba engeneers ushobora gusanga bari hasi. Umuntu wiga contruction, agronomie, muri high school ntago ategurwa kuyiga muri university..kuko ku isi hose kugirango ube wige engeneering ugomba kwiga sciences muri high school. Muri rusange irishuli abaritangije nibo bagombye kuba baratekereje aho abazarangiza bazerekeza. Haba kubinjiza mukazi aho bakenewe cg kubashakira ishami rya university ryihariye. Ikindi ntekerezako ryabaye overrated bituma abantu bigamo bizera ibitangaza
>>
<<@desirenshimiyimana9995
says :
Ikibazo kigaruka hano ni iki: Niba umwana wa secondary arangiza ari kuri level ya kaminuza,ni iki gituma tuvuga ko umwana agomba kwiga mu cyiciro ku myaka runaka? Akwiye kubona akazi ku myaka runaka? Bivuga ko umwana ashobora no kurangiza humanity afite imyaka ya primary! Cyangwa abategura program baracyarwana na theories z'abakoroni aho kurwana no kubaka igihugu?
>>
<<@rudahigwa-q3v
says :
Mukomere Joseph. Joseph wundi yagiye hehe? Ko hari ibyo yongeraga mukiganiro cyanee mu gusesengura.
>>
<<@isanzure
says :
Still muracyarenza HOHO umuhanda. Do you know the difference between an Engineer and Technician? Do you know the way they are trained? Uziko ushobora gusanga umufundi wabyize akora ubuyede yarusha umuengineer ukomeye guconga itafari? Noneho kuri wowe uzavugako uwo mufundi arusha engineer ubwenge?? Bibaye byiza muri topics zimeze uku wajya utumira umuntu ubibamo. The issue behind all these conflicts is the lack of a clear definition of who they want to produce. An engineer or Technician?
>>
<<@kaberaericdeo118
says :
Coding academy rwose iracyafite ikibazo muri integration yaho abana bavuyemo bazakomeza. Niyo bajya muri UR bizagorana ko bazakomeza kugera aho igihugu cyabifuzaga mumyaka iri imbere. Igishoboka cyigisubizo nyacyo nuko coding academy yakomeza muri kaminuza yayo yihariye
>>
<<@SimbaTV-b1m
says :
Ibyo murimo ni amatiku kuko muravuga ibyo mutazi bigatuma mwinyuramo, nabagira inama yo kujya muvuga ibyo muzi ibyo mutazi mukabaza mugakora inkuru iri balanced ariyo mpamvu iyo hoho mwayirengeje umuhanda
>>
<<@harrymaguire3209
says :
Waratubeshye emera amakosa. Ndakwemera ariko ntugatere amahuri
>>
<<@SimbaTV-b1m
says :
Umwanzuro wanyu ngo basenye ama science ni ubujiji bwo kutamenya, ninkokuvuga ngo basenye medecine higwe nursing gusa! Ni ibintu bibiri bitandukanye, muri kuvanga amasaka n'amasakaramentu. Muzabaze kaminuza yo muri America yitwa MIT ni institute itandukanye n'izindi kaminuza za sciences na Rwanda Coding Institute niko izaba imeze
>>
<<@SimbaTV-b1m
says :
Ariko ntimuzi ibyo murimo muzahora mwivuguruza kubera kutamenya. Ibyo byombi birakenewe, kugirango mubyumve mwibaze impamvu hari Rwanda polytechnic biga hands on skills (technicians) na University of Rwanda/ college of Science and technology biga engineering. Rero birasa n'ibya Coding Academy program yabo ni project based (hands on skills) mugihe UR bigisha Engineering mukwiye kumenya itandukaniro ryabyo kandi byose birakenewe ntagikwiye kugongana n'ikindi
>>
<<@richardkampayana7841
says :
Ubwo se Coding Academy batiga abandi baba biga nibande!
>>
<<@mitarilaurent1552
says :
Shahuwibeshye ikivuguruza, mega zanjye nukuzinsubiza
>>
<<@IrakozeKenny-gq2ej
says :
Uraho yozefu? Twari twarakubuze
>>
NEXT VIDEO
>>