<<@IYAMUREMYETELESPHORE-w5r says : Lieutenant Gendarme wari warihimbye Buffalo niwe wategekaga byose n'abashoferi niwe wabatoranyaga.Biratangaje kuba yaba atarabajijwe ruriya rubanza ntiruba rwaratinze. Uwo mujandarume Mwafirika uvugwa nawe bivugwa ko yari yarapangiwe kwicwa na Buffalo kuko n'umuntu was mbere wiciwe Ku Kibuye witwaga Rwasubutare wakoraga mu cyitwaga CFPK cyari cyarasimbuye projets za PAK na PPF,cyaterwaga inkunga n'Abasuwisi,abaje bamushoreye bari benshi bari ma abajandarume,abayobozi,abaturage n' amasaligoma,bamugejeje iwe bashyira grenade munsi y'akabati ke barangije barongera bazikuramo bamushinja ko zari ize ko bamusatse bakazimusangana,bamusohoye shishitabona bamukubita,bamugeza aho umugore wa Mwafurika yacururizaga Alimentation hari hafatanye na Bar Umutekano bamwicira m'umuryango wayo,bamutemaguye,hanyuma umu JD umwe aramurasa ahita apfa. Mwafurika rero ngo byaramubabaje ahamagara umushoferi w'ibitaro bari inshuti nawe waje kwicwa,atwara umurambo was Rwasubutare awujyana m'uburuhukiro bw'ibitaro bya Kibuye,bituma bamwijundika ndetse Buffalo bakomokaga hamwe avuga ko ngo cya Mwafurika nacyo kandi ni igitutsi. Hashize iminsi nk' ibiri nibwo amutegetse kujyana n'interahamwe kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa Gasengesi na Gitwa kuko yari amukuriye Ariko yamaze kumugambanira Ku nterahamwe yazihahe amabwiriza ko nibamara gusakirana n'Abatutsi,zihita ziterwa Grenade kuri Mwafurika agapfa bakaba bamwikijije Ariko bakanabeshya ko Izo grenade yazitewe n'abasore n'Abatutsi bemezaga ko ngo ari Inyenzi zihishe muri benewabo kugirango ikibazo karusheho gukomera Leta y'icyo gihe ifate icyemezo cyo kubatsemba vuba,kandi Koko niko byagenze,kuri 26/04/1994 hitabajwe abicanyi Bose bo muri Kibuye na Ramba na Kayove zo muri Gisenyi, abajandarume,abapolisi ba Commune n'Aba Surveillants ba gereza ya Kibuye,Bose bahuriye Gasengesi,Baharamba,Gitwa,Byiniro,Kiziba,Kato,bica Abatutsi Bose banyaga Inka k'uburyo harokotse mbarwa Uwo munsi.Mu modoka zatwaraga abajya kwica harimo Camionnette Daihatsu yari iya Nkundunkundiye J.Bosco bari barabohoje bamaze kumubura ngo bamwice,kandi uretse na Claude abashoferi bose bo Ku Kibuye bayisimburanwagaho,abitwa ba Marenge,Nkezabera,Makuza n'abandi.>> <<@MudidiEmmanuel-z8l says : Umusaza wacu Nkurunziza jMV komere imana ikomeze ikonjyerere iminsi yokubaho>> <<@IzabayoSandrine-d3p says : Niyo mpamvu nzanamba kugihugu cyanjye🇷🇼 Nkora ibyiza kuko kitubereye masoooooo>>
VideoPro
>>