Wa mwana wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya leta twamugezeho

Mugisha Abdulkarim niwe wabaye uwa mbere mu masomo y'ubumenyi rusange aho yagize amanita 73 kuri 73 yakorerwaga mu ishami ry'Ubugenge, ubutabire n'imibare. Ni umwanya avuga ko yawukuye mu muhate ndetse n'imbaraga yashyiraga mu masomo ye ngo azabashe kuyatsinda ndetse adasize n'ukuboko kw'ababyeyi bamuhoraga hafi mu masomo ye ngo umwana wabo abashe kwitwara neza. Umubyeyi wa Mugisha, KAREBA Ali asanga igisubizo cyo gutsinda amasomo ari ugukurikirana uburezi bw'umwana we ntiyumve ko ari inshingano za mwalimu gusa.