Ibyamamare birimo Drogba, Prince Charles, Sauti Sol n'abandi bise amazina Ingagi || Kwita Izina 2022

#KwitaIzina Mu mbuga ngari iherereye mu Murenge wa Kinigi munsi y'ikirunga cya Sabyinyo, ni ho habereye umuhango wo Kwita Izina abana 20 b'ingagi bavutse mu mezi 12 ashize. Umuhango wo Kwita Izina ubaye ku nshuro ya 18, witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngerente. Mu bise amazina, harimo ibyamamare muri siporo, filme na muzika, abantu bagira uruhare mu kubungabunga no kwita ku binyabuzima ku isi, abikorera n'abayobozi mu nzego zitandukanye. Mugenzi wacu Richard Kwizera yabateguriye icyegeranyo ku byaranze uyu muhango.
YOUTUBE COMMENTS