Abaturiye imipaka y'u Rwanda na Uganda yagaragayemo Ebola baravuga ko bahagaritse ingendo zerekezayo

#RBANews #RBAAmakuru #Rwanda #RBAHafiYawe Abaturiye imipaka ihuza u Rwanda n'igihugu cya Uganda cyagaragayemo icyorezo cya Ebola, baravuga ko bahagaritse ingendo zitari ngombwa muri icyo gihugu mu rwego rwo kucyirinda. Minisiteri y'ubuzima ivuga ko n'ubwo icyi cyorezo kitaragera mu Rwanda , ntawe ukwiye guhishira amakuru y'uwari we wese wava mu gihugu cya Uganda afite ibimenyetso bya Ebola. Ku mupaka wa Gatuna /Katuna abava mu gihugu cya Uganda cyagaragawemo icyorezo cya Ebola basabwa kwipimisha umuriro no gutanga imyirondoro n'uduce baturutsemo. Ugaragaweho bimwe mu bimenyetso nko kugira umuriro cyangwa avuye mu duce tuvugwamo iki cyorezo cya Ebola, ashyirwa mu kato ahabugenewe ku mupaka. Nyuma imbangukira gutabara ihamukura imujyana ku ivuriro ryateganijwe mu mujyi wa Gicumbi. Ni urugendo rw'iminota 25 uva ku mupaka, bamwe mu bava cyangwa bajya muri iki gihugu cya Uganda ndetse n'abaturiye uyu mupaka wa Gatuna bavuga ko bafashe ingamba zirimo no guhagarika ingendo zitari ngombwa. Click here to SUBSCRIBE : https://www.youtube.com/user/RwandanTV?sub_confirmation=1 Follow us on Twitter: https://twitter.com/rbarwanda https://twitter.com/RwandaTV https://twitter.com/KC2_RW Follow us on IG: https://www.instagram.com/rba.rwanda/ Like us on Facebook: https://www.facebook.com/rwandatvofficial For more great content go to https://www.rba.co.rw and download our apps: Android : https://play.google.com/store/apps/details?id=rba.pack iOS : https://apps.apple.com/app/app-name/id1274263322