"Navuganye na Polisi ku kibazo cy'umuvuduko wo mu muhanda" - Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku kibazo cy'abamaze igihe binubira kuba bahanirwa umuvuduko ukabije, ko hakwiye kubaho kongera uwo bagabanyije cyane, ariko na none abatwaye ibinyabiziga bakirinda umuvuduko ukabije. "Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, ariko na none ntabwo twawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho urimo kujya'. Perezida Kagame avuga ko yasabye Polisi kuringaniza ibyo bipimo by'umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.