Njyewe Gabiro ndacyakubagana, ibihe birahinduka abahanzi bige kugendana n'impinduka

Ibihe by'impeshyi byasize umuhanzi Gabiro Guitar ashyize hanze indirimbo yakoranye n'umuhanzi Confy ukizamuka gusa uburyo yakiriwe ndetse n'uyu munsi bikabinjiza mu bihembo by'indirimbo nziza mu Rwanda y'impeshyi ni ikimenyetso uyu muhanzi aheraho asaba abitwa abahanzi bakuru kujya bagendana n'ibihe kuko ibihe benshi mu bahanzi bitwa ko ari bakuru bakoreyemo umuziki n'uyu munsi bagikora badakunda kwakira impinduka. Zimwe muri izo mpinduka harimo uburyo abahanzi bacuruzaga ibihangano byabo kuri uyu munsi isoko ryo kuri murandasi rikaba ariryo riri kwinjiza agatubutse rihiritse ama cassette ndetse n'ibihe bya CDs bacuruzaga ngo babashe kwinjiza amafaranga aturutse mu bihangano byabo. Muri iki kiganiro kandi umuhanzi Gabiro yishimira amasomo yakuye k'umuhanzi mpuzamahanga Adekunle Gold ubwo baherutse guhurira ku rubyiniro agaragaza itandukaniro rye n'abandi bahanzi mpuzamahanga bakoreye ibitaramo byabo mu Rwanda.