UMUHUNGU WA PEREZIDA KAGAME mu bahawe ipeti|HE yatanze IMPANURO NZIZA|Byari ibyishimo ku basirikare????

Officer Cadets Commissioning Ceremony | Remarks by President Kagame Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yabwiye abasoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ko ubumenyi batahanye ari ubwo kurinda igihugu n'amajyambere y'abagituye atari ubwo gushoza intambara. Ni ubutumwa yatangiye i Gako kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, ubwo yari amaze gutanga ipeti rya Sous Lieutenant ku basore n'inkumi 568 basoje amasomo muri iri shuri riherereye mu Karere ka Bugesera. Perezida Kagame yavuze ko amezi 12 y'amasomo n'imyitozo bikomeye basoje bitwaye neza ku buryo bavanyemo ubumenyi n'ubushobozi butandukanye bijyanye n'imbaraga n'imyifatire byiza. Uretse abasoje bahawe ipeti rya Sous Lieutenant 568, hari abandi basore n'inkumi 24 barinjizwa mu ngabo z'u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare n'u Rwanda. Ni abanyeshuri bize mu mahanga barinjizwa muri RDF bize mu bihugu birindwi birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n'u Butaliyani.