Art-Rwanda Ubuhanzi yashyize ku isoko abandi bahanzi mu cyiciro cya kabiri

Art-Rwanda Ubuhanzi yashyize ku isoko abandi bahanzi mu cyiciro cya kabiri

????

Mu mafoto : Abahanzi batsinze muri ArtRwanda Ubuhanzi bahawe ibihembo Abahanzi 60 bahize abandi mu irushanwa rya ArtRwanda Ubuhanzi, icyiciro cya 2, bashimiwe impano zidasanzwe bagaragaje, abahize abandi bahabwa ibihembo. Umuhango wo guhemba abahanzi bahize abandi muri ArtRwanda Ubuhanzi wabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2022, witabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye, urubyiruko n'abo mu miryango y'abari bitabiriye iri rushanwa. Hahembwe imishinga itatu yahize indi, irimo umushinga witwa Anda Studio wo mu cyiciro cya Filimi no Gufata Amafoto, Himba Empire wamuritswe mu cyiciro cy'Indirimbo n'Imbyino na Growth Art Foundation wo mu cyiciro cy'Ubugeni. Abahanzi bahize abandi muri ArtRwanda Ubuhanzi bashimwe ndetse bahabwa sheki ya miliyoni 1Frw kuri buri muntu. Barimo Ihirwe Jovite mu cyiciro cy'Indirimbo n'Imbyino, Niyomugabo Josue mu cyiciro cy'Ubusizi n'Ubuvanganzo, Ishimwe Diane mu cyiciro cy'Ubugeni. Abandi bahanzi bahembwe nk'abahize abandi muri ArtRwanda Ubuhanzi ni Tuyishime Anaclet mu cyiciro cy'Imideli, Ishimwe Samuel watsinze mu cyiciro cya Filimi no Gufata Amafoto na Mukingambeho Henriette watsinze mu cyiciro cy'Ikinamico n'Urwenya. Ni mu gihe bose hamwe uko ari 60 bgiye kumara umwaka bahugurwa ku buryo bakwagura impano zabo, uko bazishakira ubushobozi ndetse no kuzibyaza umusaruro. Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yabwiye aba bahanzi ko bakwiye kujya bazirikana ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe bayiriweho n'ubuyobozi bw'igihugu. Yagize ati 'Tujye tuzirikana amahirwe yo kugira igihugu; gitekanye, cyunze ubumwe, kandi giha amahirwe buri wese. Ubuyobozi bwacu bwaduhaye urubuga.' Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yashimiye Madamu Jeannette Kagame udahwema guharanira iterambere ry'urubyiruko by'umwihariko ateza imbere impano zarwo. Yagize ati 'Munyemerere mwese, dufatanye gushimira Nyakubahwa Madamu First Lady, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, ku muhate we uhoraho mu guteza imbere urubyiruko. Usibye gusa na ArtRwanda, yateje imbere gahunda nyinshi ziteza imbere urubyiruko.'

Advertisement

LEAVE YOUR COMMENT

More Imbuga Nkoranyambaga Videos