Kagame: N'ubwo mutambona mu misa buri cyumweru, abajyayo buri gihe ntacyo bandusha|Prayer Breakfast

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka 'National Breakfast Prayer', Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko abantu bakwiriye kumvikana kandi bagashyira imbere amahoro no kuyahana ndetse buri wese akagira umwanya wo kuba uwo ashaka. Ni amasengesho ngarukamwaka abaye ku nshuro ya 28, ategurwa n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF), akaba ahuriramo abayobozi mu nzego zitandukanye, aho baba bashima Imana ku byiza yakoze mu mwaka ushize, bakaniyiragiza mu mwaka ukurikiyeho. Camera & Editing: Richard Kwizera
YOUTUBE COMMENTS