Umwihariko wa Tombola "Inzozi Lotto" || Tsindira cash ndetse uteze imbere siporo mu Rwanda

Inzozi Lotto ni umukino w'amahirwe uzwi nka Tombola, uje gufasha Minisiteri ya siporo kwishakamo ubushobozi bwo kuzamura siporo mu Rwanda, ndetse abanyamahirwe bakabasha gukirigita ku ifaranga babikuye muri iyo tombola. Iyi Tombola ikinwa binyuze mu buryo bubiri ari bwo; JACKPOT Lotto na QUICK Lotto. Umukino wa Jackpot Lotto ni umukino wa tombola aho umuntu asabwa guhitamo imibare 6 mu rutonde rw'imibare 49 yarangiza akayitondeka uko abyifuza. Ku munsi wo gutombora, sisitemu ihitamo imibare 5 hamwe n'umubare umwe wa bonus, abatsinze buri cyumweru n'abagiye bahuza imibare n'iyo sisitemu yatangaje. Umukino wa Quick Lotto ni umukino wa tombora yihuse ikorwa buri minota 30 hagati ya saa 6:00 za mugitondo na saa 22:00 z'ijoro buri munsi aho ukina ahitamo umubare umwe mu rutonde rw'imibare 35. Tombora ikorwa mu gakangara karimo imipira 35 iriho imibare. Abatsinze ni abahuje imibare bahisemo n'umubare watsinze
YOUTUBE COMMENTS