St.Valentin: Bamaze imyaka 25 mu rukundo|| Badusangije inkuru y'urugendo rwabo

Umunsi w'abakundanye cyangwa se umunsi wa St Valentin n'umunsi ufite inkomoko Ku ngoma y'umwami w'abaromani Claudius II igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, ahagana mu mwaka wa 269 na 273 nyuma y'ivuka rya Yezu agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba. Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Padiri Valentin ntiyabyakira neza. atangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa nyuma yaho aza gukatirwa urwo gupfa. Abakristu Gaturika by'umwihariko abubatse ingo bizihiza uwo munsi batura igitambo cy'ukaristiya bakongera kwibukiranya ibihe byiza banyuzemo ndetse batura Imana ibiri imbere. Isaac na Charlotte ni umuryango Gikristu uri kwizihiza imyaka 25 umaze ushinze urugo, kuri bo uyu munsi ufite icyo usobanuye mu rugendo rw'urukundo rwabo kuko watumye biyegurira gufasha abandi kubategura ndetse no kubasindagiza mu rugendo ruganisha mu kubaka umuryango binyuze mu muryango Esperanse washinzwe na Sr Immacule. Nyuma yuko bavuye mu gitambo cya Misa kuri St Michel, KigaliToday yabaganirije basangiza abakiri bato ku byo bagakwiye kwitwararika mu rugendo rw'urukundo rwabo byabashoboje mu kubaka umuryango muzima ubera abandi urugero.
YOUTUBE COMMENTS