Perezida Kagame yihanangirije abashaka gukira vuba binyuze mu bujura

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanangirije abayobozi bashaka gukira vuba, binyuze mu bujura bwitwikiriye gutombora, kuko bigira ingaruka ku bukungu bw'Igihugu kandi ababyishoyemo nabo bagahomba. Perezida Kagame yavuze ko ntawe Leta izongera gutaho amafaranga, ngo afashwe kubera ko yahombejwe na tombora. Agira ati 'Ugasanga mwataye umutwe, byamara kumera nabi ugasanga abantu baraza bavuga ngo bafashwe bararengana. Gute se wagiye mu bintu by'ubujura none ngo urarengana, gute? Biriya ni nk'ubujura'? Camera & Editing: Richard Kwizera
YOUTUBE COMMENTS