Ibihumbi 50$ kuri Cyuzuzo watsinze Hanga Pitchfest || Guhembwa na Perezida Kagame byamurenze

#HangaPitchfest Bwa mbere mu Rwanda, hatangijwe irushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryiswe Hanga Pitchfest startup competition. Muri irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, umushinga wa Cyuzuzo Diane ujyanye no gukora ibihangano bigezweho biri mu ishusho y'ibikoresho ndangamateka by'umuco nyarwanda, ni wo wahize indi wegukana igihembo cy'ibihumbi 50 by'amadorali, ni ukuvuga miliyoni 50 mu manyarwanda. Umushinga waje ku mwanya wa kabiri ni uwa Leandre Berwa washinze Secord Life Storage. Yahembwe ibihumbi 20$. Ku mwanya wa gatatu, Norman Mugisha washinze AfriFarmers Market ihuza abacuruzi n'abaguzi yahembwe ibihumbi 15$. Ku mwanya wa kane, haje Youssouf Ntwali washinze BAG Innovation na we yahembwe ibihumbi 12,5$. Ku mwanya wa gatanu haje Kalisimbi Tech Solutions. Camera & Editing: Richard Kwizera