Imirimo yo kubaka Ellen DeGeneres Campus irimo kugana ku musozo

Imirimo yo kubaka Ellen DeGeneres Campus irimo kugana ku musozo

????

Mu minsi mike iri imbere, mu gace ka Kinigi, mu Karere ka Musanze hazaba huzuye ikigo cy'ubushakashatsi ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, by'umwihariko ingagi zo muri Pariki y'igihugu y'ibirunga. Ni ikigo kiswe 'Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund'. Ni ikigo cyitiriwe Ellen DeGeneres, kikazakorana n'umushinga 'Dian Fossey Gorilla Fund', watangijwe na Dian Fossey benshi bamenye ku izina rya Nyiramacibiri. Ubwo imirimo yo kubaka iki kigo yatangiraga mu mwaka w'2020, intego kwari ugutanga akazi n'ubumenyi ku baturage baturiye agace karimo kubakwamo iki kigo. Abaturage bagera ku 15,000 ni bo bahawe akazi ko kubaka iki kigo. Abenshi batangiye ari abayede ariko kugeza ubu, abagera kuri 600 barimo abagore 200, bamaze kuhungukira ubundi bumenyi mu bijyanye n'igifundi, ububaji n'indi myuga itandukanye.

Advertisement

LEAVE YOUR COMMENT

YOUTUBE COMMENTS

@clarity7831 Says:
I appreciate Ellen bringing modern and complex architecture to the heart of the motherland.
@realcmegroup9217 Says:
https://youtu.be/wbhsShlbSAc
@hitnews2284 Says:
https://youtu.be/3x150LJl4Nc
@jeannemunezero8074 Says:
2021 !! Mukomeze muterimbere .
@uwamahorochristine4504 Says:
Byiza cyane
@damiennkaka7006 Says:
Urwanda rw’igikundiro N’IGITINYIRO ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️
@mrnat7385 Says:
Ni ellen degenerese wa munyamerica wumutinganyi c? Ufite tv show kuri tube
@joyeuseuwingabire5044 Says:
Wowww

More Imbuga Nkoranyambaga Videos