Jeannette Kagame yarebye ikinamico 'Hate Radio 'ishushanya amacakubiri yabibwe na Radio RTLM

Umufasha w'Umukuru w'Igihugu, Madamu Jeannette Kagame ari mu Magana y'abantu barebye umukino cyangwa se ikinamico yiswe 'Hate Radio (Radio y'urwango) ugaragaza mu buryo burambuye uburyo Radio rutwitsi RTLM yagize uruhare mu gucengeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.