Ijambo rya Perezida wa Sena Kalinda asoza Icyunamo|Yasabye guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida wa Sena Kalinda François Xavier yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri kwigaragaza cyane mu buryo 'bw'itumanaho bwateye imbere muri iki gihe', asaba urubyiruko rugize umubare munini w'Abanyarwanda, kuba nyambere mu rugamba rwo guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.