Expo Rwanda 2021 || Ab'inkwakuzi batangiye guhaha iby'iminsi mikuru

Guhera ku itariki ya 9-30 Ukuboza i Kigali hari kubera imurikagurishwa mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 24 i Gikondo ahasanzwe habera expo. Ni imurikagurishwa ribaye ku nshuro ya kabiri mu bihe bidasanzwe aho isi ihanganye n'icyorezo cya covid19. Iri murikagurishwa ryitabiriwe n'abasaga 400 baturutse hirya no hino mu mpande zitandukanye z'isi ndetse no mu Rwanda ubwo ubwitabire Atari bwinshi cyane nkuko byari bisanzwe benshi mu bari kuryitabira bari guhaha ibikoresho bitandukanye by'iminsi mikuru isoza umwaka birimo ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresho byo munzu ndetse n'ibindi bitandukanye.