Twasuye abaturanyi ba Théogène|Uwo babanye, abana yareze|Impanuka yamuhitanye n'isomo abasigiye

Mu rucyererera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, nibwo inkuru y'incamugongo yamenyekanye ko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitabye Imana. InyaRwanda yasuye aho yari atuye, iganira na Mukuru w'Umugore we; yaganiriye kandi n'umusaza bari baturanye umuzi neza ndetse n'umugabo babyirukanya banywa ibiyobyabwenge nyuma bose bakaza gukizwa. Uyu mugabo niwe wagombaga kujyana mu mudoka Pasiteri Théogène muri Uganda, Pasiteri Théogène ahitamo kwitwara. InyaRwanda kandi yaganiriye n'umwana yareraga iwe mu rugo, kuko yareraga abana 20 batari abe. -Ukeneye gufasha umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti inkunga yawe wayinyuza kuri 0785661129 ibaruye kuri Ange kelly Ntirushwamaboko cyangwa 0783413085 ibaruyeho kuri Uwanyana Asiah. IMANA IMUTUZE AHEZA!