Ubuzima butoroshye yanyuzemo|Mikel Quintana utifuza gutura muri Amerika yahishuye byinshi utamenye

Ku nshuro ya Gatatu ya Story Telling Night igikorwa gitegurwa buri mezi abiri na kompanyi ya Interact Rwanda umunyamerika Mikel Roberto Quintana ari mu batanze ikiganiro. Uyu mugabo akaba yibanze ku buzima bugoye yanyuzemo anakomoza ku buryo atifuza kuzabyarira abana muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho benshi baba bifuza gutura.