Gafotozi ubana n'ubumuga bwo kutavuga no kutumva || Afite inzozi zo kuzagera kure

Patrick Isumbabyose ni umusore w'imyaka 24 y'amavuko akiri muto yaje guhura n'uburwayi bwamusigiye ubumuga bwo kutumva no kuvuga. Yaje kwiga amashuri ye abanza akomerezaho n'ayisumbuye mu ishami ry'amashanyarazi nubwo atabashije gukomeza kaminuza yaje kwifuza kuzakabya inzozi yahoranye akiri muto zo kuzakora umwuga wo gufotora kuko uretse kuba abona ko abawukora bawubyaza mo amafaranga yawukunze kuva mu buto. Nubwo akigorwa no kubona ibikoresho byamufasha kwihugura muri uyu mwuga nyuma yaho aherewe amahugurwa y'ibanze afite icyizere ko igihe kimwe azaba ari umwe mu bagafotozi beza mu Rwanda. muri kiganiro twagiranye ashima ko mu Rwanda ababana n'ubumuga butandukanye bagira amahirwe angana n'abandi ndetse asaba urubyiruko guhaguruka bagashaka umwuga bakora kuko ari inzira nziza yo kubakura mu bushomeri ndetse ibyara amafaranga.