Akarere ka Gasabo na Paruwasi Regina Pacis bahaye ubunani abana bahoze mu muhanda

Nyuma y'Igitambo cya Misa cyabereye muri Paruwasi Regina Pacis, abana n'ababyeyi babo bahawe ibiganiro bitandukanye byose byongera kwibutsa ababyeyi gukora inshingano zabo zo kwita ku bana babyaye no kubatoza indanga gaciro z'umuco Nyarwanda Abana nabo basabwe kumvira no kunyurwa n'ubuzima imiryango yabo ibayemo kuko ubuzima bwo mu muhanda nta kiza kibamo. Nyuma y'impanuro nyinshi, Ubuyobozi na Paruwasi Regina Pacis bifurije abo bana n'imiryango yabo Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2022.