Diamond yakuriwe ingofero imbere ya Perezida Kagame n'umuryango we|Yabyinnye, acyeza u Rwanda|

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, abuzukuru be ndetse na Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengiyingoma bari mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo cy'amateka umunyabigwi mu muziki Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] yakoreye i Kigali. Isaha imwe n'iminota 13' byari bihagije ngo Diamond wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Jeje' ave ku rubyiniro amaze ipfa urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika bitabiriye iserukiramuco 'Giants of Africa'.