Ivumburamatsiko ku bibera mu ibagiro ry'inka

Hari benshi mu bakunzi b'akaboga batazi inzira binyuramo ngo icyari itungo gihinduke inyama cyangwa se mushikake. Ni akazi abagakora bibasaba kugira umutima ukomeye uturuka ku kuvusha amaraso ariko ku rundi ruhande akaboga kigaruriye imitima y'abatagira ingano hirya no hino ku isi. Umwaka wa 2021 wasize ku munsi umwe ku isi umusaruro mbumbe w'amatungo abagwa umunsi ku wundi wikubye inshuro zirenga eshatu ugereranyije n'umwaka wa 2018. Mu rugendoshuri nakoreye ahari ibagiro rya Nyabugogo nabwiwe ko iri bagiro iyo bigeze mu minsi isoza icyumweru (Weekend) babaga amatungo ari hagati 100 - 120 aha bampaga urugero ku nka. mu gihe iyo hageze igihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka imirimo yiyongera birumvikana ko ari bwo Abaturarwanda barya inyama ku bwinshi babaga inka zirenga 300. Mu gihe ihene ndetse n'intama bafite ubushobozi bwo kubaga izirenga 1000. Nsanzwe ngira amatsiko menshi yo kumenya utuntu dutandukanye, aya matsiko yanjye naje gusanga nshobora kuba nyasangiye n'Abanyarwanda benshi nifuje ko nakurikirana imirimo ikorerwa mu ibagiro ngo mbashe kumenya bitari inkuru mbarirano aho akabogo turya gaturuka, uburyo gatunganwa, isuku iba iri mu ibagiro. Ahari ejo cyangwa ejo bundi ni ngahaha no ku isoko nzabe n'izeye ubuziranenge cyangwa se birangire nibereye umuryabyatsi (vegetarian). Ni amashusho nanjye ubwanjye nageze hagati antera ubwoba nifuza kuba nahagarika ibyo narindimo ariko ndongera nibuka ko nazindutse saa Kumi z'urukerere (Nibwo imirimo itangirira ibera mu ibagiro) kandi ko n'amatsiko yanjye yari atarashira mfata umwanzuro wo gukomeza ngo nzabone inkuru mbarira rubanda ikubiye muri aya mashusho. Camera & Editing: Eric RUZINDANA