Kigali ikiri ishyamba || Uwaganiriye na Sekuru araduha ishusho y'uyu murwa utaraguka

Hari benshi mu bakibyiruka baziko umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali uko uri ari nako wahoze, nyamara byafashe imbaraga zidasanzwe ngo ahari amashyamba y'inzitane hajye ibikorwa remezo ndetse habe nyabagendwa ube umujyi nyaburanga wirahirwa mu ruhando mpuzamahanga. Muzehe Nyakagaragu Joachim aradusangiza uko yakuze asanga Kigali by'umwihariko mu karere ka Kicukiro yakuriye atubwire ubuzima abanyamujyi b'icyo gihe babagamo ndetse n'ibindi binyuranye.