Kagame yagize icyo avuga ku ifungurwa ry'umupaka || Umubano w'u Rwanda na Uganda, Burundi na DRC

Perezida Kagame yagaragaje ko hari hari ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa, ariko ibiganiro byamuhuje n'Intumwa ya Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, byasize bemeranyije ko impamvu zatumye ufungwa zikurwaho. Yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi. Perezida Kagame yanagaragaje ko hari intambwe iri guterwa mu mubano w'u Rwanda n'u Burundi. Ni nyuma y'uko ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ku mpande zombi bahuye ndetse Perezida Evariste Ndayishimiye akoherereza mugenzi we intumwa kugira ngo bige ku cyatuma ibintu bisubira mu buryo. Camera & Editing: Richard Kwizera