Gumyusenge w'imyaka 38 wiga muri P3 ntaterwa ipfunwe no kwigana n'abana abyaye

Gumyusenge Jean Pierre w'imyaka 38 y'amavuko ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza nubwo ariwe mukuru mu ishuri ndetse n'abarezi be akaba abaruta ntibimubuza kwemera gucishwaho akanyafu mu gihe akosheje cyo kimwe nk'abandi banyeshuri bandi bagenzi be bakiri bato biga mu mwaka umwe. Nyuma yaho afatiye icyemezo cyo kwiyemeza gusubira ku ishuri akuze ntacibwe intege n'abamutukaga ndetse n'abamugereranya na Bushombe wo mu ikinamico Urunana we kubwe ntacyo bimutwaye ndetse umusaruro abona umuha icyizere ko imbere ari heza kuko atarajya munsi y'amanota 97% kuva asubiye mu ishuri. Narration: Simon KAMUZINZI Camera&Editing: Eric RUZINDANA