Ku myaka 99, arifuza guhura na Perezida Kagame agasohoza umuhigo we

Ahagana mu mwaka w'i 1922 nibwo Gishara Elevanie yabonye izuba avukira mu karere ka Ngoma mu ntara y'Iburasirazuba bw'u Rwanda. Mu kiganiro twagiranye Gishara yemeza ko ku ngoma y'umwami Yuhi Musinga wategetse u Rwanda ahagana mu mwaka w'i 1896 kugeza muri 1931 yari azi ubwenge, ubuzima Abanyarwanda babayemo mu nzara za Rwakayihura na Ruzagayura abyibuka. Nyuma yaho u Rwanda ruboneye ubwigenge Gishara we ni umuryango we ni umwe mu miryango yameneshejwe na Repubulika ya mbere maze bagana inzira y'ubuhungiro mu gihugu cya Uganda. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ubwo u Rwanda rwaje kubohorwa ni ingabo zari iza FPR - Inkotanyi, Gishara yaje kugaruka mu gihugu cya mubyaye. Kuri ubu ni umubyeyi ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100. Yibarutse abana 9 muri bo bane baje kwitaba Imana, afite abuzukuru 22 n'abuzukuruza 21. Gishara ni umubyeyi w'urugwiro ukunda gusabana n'abato n'abakuru twaramwegereye tugirana ikiganiro gikubiyemo ubutumwa yifuza kugeza k'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bukubiyemo ishimwe rye kuri we ryashibutse mu buzima bw'ubuhunzi yabayemo butari bworoshye maze we n'ingabo yarayoboye bakaza gutuma bongera kugira uburenganzira mu gihugu cyabo ndetse n'ubutumwa asangiza abakiri bato badakura bakunda kwigira k'umuco wabo kandi bashobora no kubibyazamo imikorere banasigasira umuco wabo. Uretse ibyo kandi yaganuje abakiri bato uburyo umuhango wo gushyingirwa wakorwaga mu muco Nyarwanda mu gihe cyabo.