Hari icyo ba Miss bisabira abanyarwanda batarikingiza

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 barahamagarira abanyarwanda bose ndetse n'abatuye u Rwanda bagejeje igihe cyo kwikiginza covid-19 byuzuye, kwikiginza kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bw'umubiri, buhangana n'icyorezo. Babitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ubwo abakobwa barenga 38 bari batarafata urukingo rwo gushimangira bari mu gikorwa cyo kwikingiza cyabereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Camp Kigali hamwe muri site zisanzwe zitangirwamo urukingo rwa covid-19. Baganira na Kigali Today aba bakobwa bayitangarije ko kwitabira gufata urukingo rwa gatatu rwa covid-19, batabitewe n'uko bari mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022, ngo babere abandi banyarwanda urugero ndetse banabashishikarize kwikingiza kuko inkingo ari ubuzima.