Minisitiri w'intebe - Guhangana n'ibyaha bikoresha ikoranabuhanga ni ryo wifashisha

Ubwo hari mu muhango wo kwinjiza Aba Ofisiye bashya muri Polisi y'u Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w'intebe yijeje inzego zishinzwe umutekano ko Leta y'u Rwanda izashyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw'ibikoresho bikenewe ngo babashe guhashya abatwikira umuvuduko w'ikoranabuhanga maze bakarikoresha bakora ibyaha. Yasabye abapolisi bashya gukarishya ubwenge maze bakagendana n'aho isi igeze bakabasha gukumira ibyaha byaza byitwikiriye ikoranabuhanga ndetse ko Leta yiteguye kubaha ibikoresho nkenerwa mu guhangana nabyo.