NI AGAHINDA GAKOMEYE|UBUGOME JENOSIDE YAKORANWE|Abarokotse baravuga AKAGA BACIYEMO|Kwibuka28

NI AGAHINDA GAKOMEYE|UBUGOME JENOSIDE YAKORANWE|Abarokotse baravuga AKAGA BACIYEMO|Kwibuka28

????

N.B: UBU BUHAMYA BWATAMBUTSE MU MYAKA YASHIZE ARIKO TURABUGARUYE NGO DUKOMEZE TWEREKANE IBIMENYETSO BISHIMANGIRA KO JENOSIDE YAKOZWE KANDI YATEGUWE. Mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda ari abantu bafite agaciro, ko uwo ariwe wese washaka kubasuzugura akwiriye kumenya ko nta buzima bufite agaciro kurusha ubwabo. Umukuru w'Igihugu yavuze ko muri iki gihe hari uburyo butatu byitwa ko buyobora Isi harimo demokarasi, igitugu n'ubundi bwa gatatu bunakomeye cyane aribwo uburyarya. Yagize ati 'Ubukomeye, bufite imbaraga kandi bucishije make, ni uburyarya. Kuri twe, tuzafata izina uwo ariwe wese ashaka kuduha. Nta kibazo mbifiteho ariko amasomo twize, ibintu tuzi, ni uko icy'ingenzi intambwe ndende uzagenda, ibilometero, ibihumbi; ntabwo uzabona abantu bafite agaciro cyangwa ubuzima bufite agaciro kurusha ubwacu.' 'Nta n'ubuzima bufite agaciro kurusha ubwacu n'ubwo ubuzima bwacu bwangijwe, bugapfushwa ubusa nk'uko ubuhamya bwatanzwe n'uriya musore bwabitweretse. Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwavutse mu myaka 28 ishize, mu gukura kwarwo rwigiyemo amateka y'igihugu usangamo abagabo n'abagore b'intwaro ushobora kwita intwari. Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka ahubwo yateguwe na Leta imyaka myinshi itizwa umurindi n'abagombaga kuyikumira barimo abakoloni b'Ababiligi.

Advertisement

LEAVE YOUR COMMENT

More Abantu Videos