Bamwe batangiye kumwita inzu y'ibitabo || Amateka ya Jenoside mu mboni ya Minisitiri Bizimana

#Kwibuka28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 si impanuka. Kuva 1959 habayeho kwimika umuco wo gutoteza Abatutsi, bagahozwa mu karengane buri munsi, bihinduka imikorere isanzwe, bikanafatwa nk'ishema ryo gukunda igihugu. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Ubumwe bw'abanyarwanda n'uburere mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana, ubwo yatangaga ikiganiro kigaragaza uburyo amacakubiri afite inkomoko mu mateka ya kera, n'uruhare rw'abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko mu gukomeza icyerekezo abanyarwanda bahisemo cyo kuba umwe. Minisitiri yasobanuye ko ingengabitekerezo ya jenoside atari umuco w'abanyarwanda kuko nta muntu uvukana ingeso yo kwica. Ngo ahubwo yatangijwe n'abakoloni, ikomeza kwigishwa na APROSOMA ndetse na MRND kuva 1959 kugeza kuri Jenoside yo muri 1994. Camera & Editing: Richard Kwizera
YOUTUBE COMMENTS