Suède yohereje Micomyiza mu Rwanda || Akekwaho kurimbura Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suède kuburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda i Butare mu 1994. Jean Paul Micomyiza wasabye ubwenegihugu akabwangirwa, yari amaze imyaka 15 atuye muri Suede. Yatawe muri yombi muri 2020 biturutse ku cyifuzo cya Leta y'u Rwanda cyo kohereza abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside y'Abatutsi yo mu 1994, baba mu mahanga. Ibimenyetso byakusanyirijwe mu iperereza byerekana uruhare rwe ku byaha akekwaho byakorewe muri Komini ya Ngoma, ahahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo, muri Kaminuza ndetse no mu nkengero zayo.
YOUTUBE COMMENTS