Urebye kuba umurinzi w igihango bihera kumudugudu kugera ku ntara, sinibaza uburyo yasimbutse ako kayunguruzo kose kugeza 2025. Plz for the sake of truth
@NgabonzizaBosco-r5n Says:
Ese ko mbona abantu bamwe bashaka kwerekana ko uyu mugabo yabakijije, abo yiciye ababyeyi cg abavandimwe baragirango be kubibaza? Niba muzi cg muvuka Giti ninde wicishije uriya musaza bavuze witwa Nkundabusheke, umusore witwaga Claude wigaga muri seminary Rwesero. Uriya mugabo nabazwe ibyo yakoze kuko hari numudamu nzi ufite ihungabana kuva icyo gihe kubera gufatwa ku ngufu muri icyo gihe kandi byatewe nuriya Sebushumba. Nibahe ubutabera iriya mieyango rwose.
Sebushumba icyo mwibukiraho ni uko we yakiraga na ba Twagiramungu baje gukoresha meeting (y’amashyaka atavuga rumwe na MRND) bakanasangira byeri mu gihe abandi ba bourgmestre nka ndoliyobijya wa Rutare ibyo batashoboraga kubikora !!
@tharcissekabanda8328 Says:
Nshimiye iki kiganiro.
@kaberaericdeo118 Says:
Murakoze cyane Bwana Joseph na bagenzi bawe kuri iki kiganiro. Kuri Sebushumba rero kimwe no kubandi benshi bari kuvugwa uyu munsi iyi minsi cyane cyane uyu mwaka leta igomba kwitonda cyane mugufata ibyemezo kuko hari aho bizasenya intambwe igihugu cyari kimaze kugeraho mukubaka Ndi Umunyarwanda. Mu 1990 nigaka muri Petit Séminaire de St Dominique Rwesero, Sebushumba nibyo yari Burugumesitiri wa Giti, hariya za Rwamiko nahandi nta kibazo kidasanzwe cyari gihari kitari mu Rwanda hose muri biriya bihe kuburyo aribyo ashinjwe byaba ari ikibazo cyo kuvuga ngo Nyagasani witaye kubyaha byacu ninde warokoka. Ufashe abantu bariho mu Rwanda hagati ya 1990-1994 bari abayobozi, abakozi ba leta, abacuruzi, abanyeshuri muri secondaires na kaminuza bakiriho uyu munsi maze ukita kuri buri kimwe cyose bakoze cg bavuze nta muntu warokoka. Leta rero nifate ingamba zo gukumira abashobora kongera kubeshyera abantu nkuko biri kwigaragaza muri iyi minsi. Jenoside ni icyaha kidasaza niwayigizemo uruhare wese agomba kubiryozwa ariko abo inkiko zose zagize abere bikomeza kubuzwa amahoro bashakirwa ibimenyetso bishya birimo kubeshya. Leta niyimakaze Ndi Umunyarwanda tuve mungingimira ejo tutazisanga mubibazo byinshi. Mzee Sebushumba si muvugira ariko nibamureke bitazazura ibyabaye muri Giti, Rutare, Gikomero, Rutongo, Mugambazi na Buyoga ibice RPA yafashe mbere. Abanyarwanda dukwiye kurenga amatiku n'inzangano tukabana mumahoro
@tharcissekabanda8328 Says:
Ni nkundabusheke si nkundubushake
@ned4523 Says:
Sindi umuvugizi we! Umubyeyi wanjye wajyanywe mu byitso Yewe nyuma nsigara ndi nyakamwe. Arko nanone akagambane, ishyari no kugura abamushinja bakatiwe burundu sibyo byaba ibizibiti kuko nabyo byahinyujwe muri Gacaca. Uwamusimbuye Wellars Buvunderi ntako atagize ngo afungwe arko biranga. Aba umwere kuri ibyo birego kubera byari byacuzwe.
Nubwo nta byera ngo de! Abagerageje kudukiza inkoramaraso ntibakwiye gucunaguzwa no guhozwa mu nkiko.
@ned4523 Says:
Hhhh
@BrigitteTuyishime-j7h Says:
None se barokotse iki kandi nta bantu bahiciwe. Ariko abanyarwada bazareka kubeshya ryari ?
@anastasehabanabakize9472 Says:
Bavuga Gasange not Gasanze, it's my school of choice, Gasange,Muhura,Remera,bugarura na Mugera Ni Batsibo District
@kagabopierre7285 Says:
Uyu si umuturage usanzwe ni Maître Janvier wari intumwa ya Ibuka
@nizeyimanadelphine4392 Says:
Bavuga Gasange ntabwo ari Gasanze
@jyamberejonas781 Says:
Ntago Ari Nkundubushake yitwaga "NKUNDABUSHÊKE" murakoze cyane turabakurikiye
@voiceforvoicelessinrwanda Says:
Uyu mukobwa ni akasamutwe. Ati mu byitso harimo abarimu, abana 😂
YOUTUBE COMMENTS