Bwana Munyamakuru ibyo uvuze rwose byose ni ukuri. Ndahazi mu Buholandi, nagiyeyo , hashize imyaka igera nko ku icumi. Ni igihugu cy'ubuhinzi n'ubworozi biteye imbere cyane, ariko bukorwa n'abantu bake bakorera kuri za Ha na ha, ariko abenshi baba mu yindi mirimo cyane cyane urubyiruko. Ndi umuveterineri, nibyo koko inka za Frisonne niho zituruka, mu karere kitwa Friesland. Ese buriya mu makipe akomeye ntiwabagiwemo Ajax d'Amsterdam nubwo jye ntari impuguke mu mupira w'amaguru cyane. Ikindi nuko Ubuholandi buvuga iki nerlandais gisa neza neza n'igiflammand cy'ababirigi banaturanye nkuko wabivuze. Ubuholandi kandi buri munsi ya niveau y'inyanja, ku buryo bubatse za digues zituma inyanza itabatwara, ku buryo mu kuvomera imirima yabo bitabagora. Ngaho komeza udutembereze urahankumbuje.
YOUTUBE COMMENTS