Sha njyewe uwo mwana ndamufite peee noneho icyambabaje nuko ariwe wa mbere narimbyaye ntazi uko barera ntamakuru na make mbifiteho ark yatumye ncana ku maso,noneho ikibabaje kutushaho njye nanamubyaye igihe kitageze mara ukwezi mu bitaro baransezerera ark nkaza ku bitaro buri munsi kko narimpaturiye namaze amezi atatu muheka ku nda ndi mu rugo kdi mukamira kko atarashoboye konka. Ku mezi ane yatangiye kurwara indwara yo kugagara mpita mbibona ndamuvuza afata imiti bikira agize umwaka hafi nigice😢😢😢😢 ku mezi icyenda ntiyariyakicaye ntangira kubikurikirana ubu agize imyaka 2 ark amaze kumenya kwicara guhaguruka kugenda afashe ku bintu mbese muganga arikumufasha guhagarara ntacyo afasheho. Kuvuga nibwo atangiye Mama😂😂😂. Ameze neza njye urebeye inyuma ntieabona ko icyo kibazo agifite kko ibice byose bye biteye neza umutwe we ni mwiza amaso ni meza mbese bimenywa nanjye uzi igihe afite nibyo ashoboye Gusa ni urugendo rutoroshye ark rusaba umutima ukomeye kko urakora ukayoberwa aho amafaranga anyuze kubera guhora kwa muganga bamukurikira. Mana ni Byinshi ark ndashima Imana aho igejeje ikora ndetse n'abaganga bamubaye hafi ndetse n'umugabo wanjye wambaye hafi muri urwo rugendo.
@rutikangasamuel1979 Says:
Sabin ndi Specialist mu bumuga bwo mu mutwe. Trisomie 21/Down Syndrom tuyita: Intuzura. Itandukanye cyane na Autism: Kajarajaza. N'ubu nibyo ndi gukora mu Budage.
Maman, abana trisomiques kuba kera bahozeho. Kubera abenshi barabahishaga.
@reginenyiramana2019 Says:
Sabin, ujye Gukora research kuri trisomie 21 (down syndrome).
@tinaikirezi5020 Says:
ArikonSabin kuki ubaza ubusa kwita kubasaza bigira Formation nk izindi
@MiamiKa-p4v Says:
Ariko muba musobanura iki? Urumva ibyo haricyo bimaze kubanyarwanda. Umuco wacu ni ugushajisha ababyeyi neza. Kubabwira iyi mico mibi yabazungu yo kuza guta ababyeyi muri za charita ni bibi cyane.
Uziko umwana aza kubaza ngo nyina azapfa ryari yobonere imitungo.
@etiennehabumugisha5612 Says:
Sabine dukeneye Voroge
@TuyisengeRose-n7c Says:
Njye umunyakire contact
@TuyisengeRose-n7c Says:
Uzamunsabire anshakireyo akazi
@alaindu57 Says:
Wa Mme wize hehe?
Ko mbona gusobanura ibyo wize bikigora.
Abantu mwitwara nkamwe mutabasha gusobanura ibintu neza nimwe mutuma,abo baturage b’ubumenyi bukeya bagenda bavuga ngo abanti baba iburayi boza abapfu abakecuru n’abasaza,ukagirango ababikora nta bumenyi burenze ubwabo baba bafite.
1.Uwo witabwaho (umukecuru cg umusaza)uba ugomba kuba warize indwara (pathologies)z’abantu bakuze bitabujije ko zifata n’abatoya.
2.Ibijyanye n’imirire itunganye ya muntu cyane yibanda ku bakuze nibyo bakeneye m’umuburi n’ubuzima bwabo.
3.Wiga imikorere y’umubiri muri rusange(tous les organes) donc anatomie et physiologie.
4.Imitekerereze y’abantu bakuze(pyschologie des personnes âgées)
5.Communication avec des personnes âgées (Uko uganiriza abakuze.
6.Soins d’hygiène et conforts des personnes âgées âgées(Uko wita kw’isuku y’abakize kugira bagire ubuzima buzira umuze)
7.Droits (amategeko mbonezamubano)
8.Aide à la vie journalière et aide a la vie quotidienne (gufasha umuntu mu buzima bwa buri munsi.
9.Amategeko agenga ubunyamwuga(Ethique et déontologie du métier d’aide aux personnes âgées
10.Hygiène hospitalière (isuku yo mu bitaro)
11.Communication orale et écrite (Imyandikire y’ururimi no kuruvuga) urwo rurimi n’igifransa muri region francophone(Wallonie Bruxelles)
N’andi masomo wenda ntibutse.
Nyuma ya formation wandika igitabo kuri sujet wahisemo hiyongereyeho stages na rapports de stage.
Urangiza uhawe Diplôme des études secondaires supérieurs.
Whaaaaaat!!!!
A personal support worker diplomat 3 years?!!! That is for nurses
Maximum for personal support worker (placement included) is 1 year
Niba warize 3 years gufasha elderly, ubwo wigaga amezi 2 gusa mu mwaka 😅
@beatricebeatrice778 Says:
Habaho na trisomie 13 et trisomie 18 ni severe abana ntibabaho bahita bapfa iyo utemera ko bagukuramo inda
La trisomie 21 ni anomalie iterwa na présence d un chromosome 21 supplémentaires. Nukuvuga
au lieu des 46 chromosomes
habituels ,abo ba trisomie 21 baba bafite 47 chromosomes. Urumva ni malformation
@DuduKiki-c9g Says:
None se madamu ko uvuze ko utazasazira I Burayi, ni ukubera ko udashaka ko ababyigiye bazakwitaho kandi nawe ubu uri kwita ku bandi 🤷🏾♂️ Niba n’ i Burayi bozwa n’ababyize, muri Afrika uzozwa nande? Abana bawe uzabacyura, bareke akazi maze bajye kukwitaho? Ubwo se ibyiza ni ukozwa n’ababoyi cg abayaya n’ubugome bya bamwe tujya twumva🤦♀️🫢
Hanyuma sinzi niba wabyibagiwe, dore ibyo bakora, mu bindi bihugu by’ Burayi:
* Kwita ku barwayi n’abantu bakeneye ubufasha.
* Kwiga anatomi (imiterere y’umubiri w’umuntu).
* Kwiga fisioloji (uko umubiri ukora).
* Kwiga indwara zitandukanye, ibizitera, uko zakwirindwa n’uko zivurwa.
* Kwita ku barwayi ba kreft.
* Kwita ku bageze mu zabukuru n’abafite demens.
* Kwita ku bantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ibiyobyabwenge.
* Gutanga no gufasha mu ikoreshwa ry’imiti.
* Gukurikirana uko umurwayi amerewe no kwandika raporo.
* Kumenyesha muganga cyangwa umuforomo impinduka zose zigaragara ku murwayi.
* Gutegura no gukurikiza gahunda yo kwita ku murwayi.
* Gukorana n’abaganga, abaforomo, abagororangingo (fysioterapeuter), n’abandi bakozi b’ubuzima.
* Gufasha abantu gukora imyitozo no kongera ubushobozi bwabo (rehabilitering na habilitering).
* Kubungabunga isuku n’umutekano w’umurwayi.
* Kuvugana neza n’abarwayi n’imiryango yabo.
* Kugaragaza urukundo, impuhwe, kubaha no kwita ku batishoboye.
@MusangirarugendoTV Says:
Ni 18 mois nta myaka itatu beshera hiyo. Abakoze igihe gito babwirizwa kugaruka gukora 150 heures za activités infirmières déléguées zavuguruwe kuva 2019
@ruthnamahoro3218 Says:
Bariga kuko abantu bakuze baba bafite nindwara nkaza Dematia na alzeighmer ugomba kumenya uko bitwara nuko umufasha
Ubu ni maison de repos et soins.Cad
abagize AVC , Dialyse,Cancer hagera igihe kwa muganga babasezerera, ubwo bahita baza muri maison de repos et soin.Ntabwo ari kuboza no kubagaburira gusa, il faut prendre des paramètres ,glycémie, soins de confort. Hari nabafite Alzheimer .Niyo mpamvu basigaye bavuga maison de rrpos et soins.
glycémie
YOUTUBE COMMENTS