Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi batatu bashya. Ni bande?

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bakuru batatu baherutse guhabwa inshingano barimo Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Alex Kamuhire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Assumpta Ingabire na DCGP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Komiseri Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS.