Ubuhamya bw'uwarokotse Stroke: Ntabwo ari inshuro imwe natekereje kwiyahura

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyakoze ubushakashatsi gisanga indwara ya stroke iri ku mwanya wa gatatu mu zihitana abantu benshi mu Rwanda ndetse hakaba hari amahirwe ko umuntu umwe mu bantu bane ashora kugira ubu burwayi. Mutabaruka Ghislain ni umwe mu bahuye n'ubu burwayi buturuka ku gucika kw'imiyoboro y'amaraso ijya mu bwonko. Mu buhamya ndetse n'impanuro aha abakiri bato abagira inama yo kujya bitwararika bakamenya gukoresha igihe cyabo neza bakirinda kujya mu bigare bibaganisha kunywa itabi, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse n'ibindi byose byatuma batagira umwanya uhagije wo kuruhuka kuko iyo asubije amaso inyuma asanga ariho ashobora kuba yarakuye iyi ndwara.