"Mujye muhitamo neza, muhangane n'ibyo benshi mu rungano rwanyu bagwamo" - First Lady

Madamu Jeannette Kagame arashishikariza Abanyarwanda muri rusange, n'urubyiruko by'umwihariko, kwibona nk'abanyamigabane mu kubaka u Rwanda. Yabibwiye urubyiruko rusaga 1000 rwateraniye mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa 9 Kamena 2023, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29, urubyiruko rwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahari kubera ibiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti 'Igihango cy'Urungano'. #IGIHANGO #URUNGANO