"N'ubwo Data aba muri FDLR irwanya u Rwanda, ntabwo Leta yigeze idutererana" - Ubuhamya bwa Mukiza

Mukiza Willy Maurice ni umwana wa Gen Maj Pacifique Ntawunguka ubarizwa muri FDLR wigeze kuvuga ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo. Mu buhamya bwuzuye amarangamutima no gufatwa n'ikiniga yatanze mu Ihuriro ry'Urubyiruko: Igihango cy'Urungano ryabereye mu Karere ka Gisagara, Mukiza yashimye amahirwe we n'abavandimwe be babiri bahawe yo kwiga neza no kubaho nk'abandi Banyarwanda nyamara umubyeyi wabo arwanya igihugu. #IgihangocyUrungano #Kwibuka29