Hari aho nageze nibaza nimba ntari umusazi || Urugendo rwa Rafiki mu mukino w'amagare

Uwimana Rafiki Jean de Dieu ni umwe mu bakinnyi b'umukino w'igare watangiye akiri muto atangiriye muri Cine El May yamufashishe kuba uwo ari we. Uyu munsi ni umwe mu ba technicien b'umukino w'amagare mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY yashenguwe bikomeye n'urupfu rwa Mayaka wamubonyemo impano hakiri kare amwinjiza mu ikipe ye ya Cine El May. Kuri ubu Rafiki yashinze ikipe ifasha abana bakiri bato muri uyu mukino ya RAFIKI Bike akabatoza agamije gutera ikirenge mu cya nyakwigendera Mayaka waharuriye inzira abanyozi benshi mu Rwanda nawe arimo.