Indabyo z'u Rwanda 'Bella Flowers' imari ishyushye Iburayi

Indabyo z'u Rwanda 'Bella Flowers' imari ishyushye Iburayi

????

Ubuhinzi bw'indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda, ni ishoramari rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse rigaha n'imirimo abanyarwanda batari bake hirya no hino mu gihugu. mu mwaka wa 2014 nibwo leta y'u Rwanda yashyizeho ikigo cya Bella Flowers gikora ubuhinzi n'ubucuruzi bw'indabyo z'amaroza haba mu Rwanda no mu mahanga. Iki kigo giherereye mu karere ka Rwamagana mu ntara y'Amajyepfo kimaze gutanga imirimo ku bakozi barenga 1000. Ndetse cyatumye umusaruro w'ibyohereza mu mahanga byiyongera ari nako harushaho kumenyekanisha isura nziza y'u Rwanda n'ibikomoka mu Rwanda. Uyu musaruro w'indabyo za BELLA FLOWERS, ukaba woherezwa hirya no hino ku isi haba ku umugabane w'Iburayi no muri Aziya. Benshi mu rubyiruko rwabashije kubona akazi binyuze muri iki kigo, ikizere cy'ubuzima cyarazamutse ndetse imihigo niyose mu kwiteza imbere.

Advertisement

LEAVE YOUR COMMENT

More Imbuga Nkoranyambaga Videos