Kwandagazanya kuri Twitter || Prince (Uzagende kuri Moto) aragira inama urubyiruko

Umunyarwenya Prince umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter nka (Uzagende kuri Moto) ni umwe mu rubyiruko batangiye kare kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga abikesha umwuga we wo gusetsa. Muri iyi minsi hakunze kugaragara ugutebya ndetse no kwandagazanya by'umwihariko urubyiruko hagati yabo bikagera naho bifata ubuzima bwite bw'abo uko ateye, uko asa ndetse n'ubundi busembwa bugize umubiri bikaba byakurura imvano y'amakimbirane cyangwa se umwe muri bo akaba byamuhungabanya mu mutwe. Prince nk'umwe mu rubyiruko rukoresha uru rubuga cyane kuva na mbere yadusangije ubunararibonye bwe ndetse n'inama yaha urubyiruko zo kurukoresha mu buryo buboneye.