Perezida Kagame yashenguwe n'urupfu rwa Dr Paul Farmer, inshuti y'u Rwanda

Dr Farmer witabye Imana afite imyaka 62, yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw'ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n'ibiri mu nzira y'amajyambere, ndetse yari n'umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (Inshuti Mu Buzima) wagize uruhare mu kubaka Kaminuza Mpuzamahanga y'ubuvuzi n'Ubuzima kuri bose (UGHE).