Kagame: Ntacyo u Rwanda rutanyuzemo, nta mijugujugu tutaraterwa

Mu ijambo yavugiye mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka 'National Prayer Breakfast, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi birimo no guterwa imijugugu. 'Icyo mbivugira rero ni uko u Rwanda icyo rutanyuzemo, rutabonye ni iki? Ibyo rero nk'uko babivuga mu rurimi rw'amahanga ntitugomba gutakaza amahirwe yo kuba twarabaye muri ibyo bihe ahubwo tugomba kuba twarize amasomo azahoraho. Nta mijugujugu tutaraterwa ndetse rimwe na rimwe n'Isi yose imwe ikadufata indi tukayizibukira.'