INAMA Y'UMUTEKANO(S2EP4): Ubukene buranuma muri Media! Uwaburandura Ubwisanzure bwakwimeza!
INAMA Y'UMUTEKANO(S2EP4): Ubukene buranuma muri Media! Uwaburandura Ubwisanzure bwakwimeza!
Advertisement

LEAVE YOUR COMMENT

YOUTUBE COMMENTS

@NsanzimanaDaniel-11990 Says:
Murano neza, ndabakunda cyane kiki muvugisha ukuri kd mukaba n'abahanga, none ndabasabye mukomeze muvugira motari kiki ntacyakozwe , barajijishije bonjyeza iminsi y'amande gusa, icyo sicyo cyari ikibazo, Murakoze
@ingabiredomina2283 Says:
Bwana joseph urumuhanga pe . Komeza waguke
@ingabiredomina2283 Says:
Ndabakunda cyane, mbakuricyira ndi muri Mozambique
@nteziryayosimeon9475 Says:
Ge mba mbona media idakennye,ahubwo ikennye wagira ngo irikenesha. Kuko ibinyamakuru byinshi byibera muri sport(kandi buri munsi ivugwa amasaha hejuru ya 5) iyo sport irinjiza n'ubwo mu kuri ntacyo imarira audience kuko haba Amavubi,haba amakipe yacu ntatera imbere nyamara mu gihe tujya kuvuga umunyamakuru ukomeye tukavuga ukora sport! Mwese nimwigire muri sport,mwigire mu rwenya na film,showbizz... Ubu channels za Youtube zavutse nyuma y'iyi zivugira ubusa zimaze kugira 200k subscribers. Naho ibiganiro nk'ibi biba bikeneye umwanya ndetse na IQ iri hejuru. Mbese ni nk'uko indirimbo za TUYISENGE Intore zitajya imbere y'iza Bruce MELODY, ariko ku butumwa ukuri buri wese arakumva!
@kaberaericdeo118 Says:
Bwana Joseph mukuru, Joseph muto na Vanessa mukomere kandi ibitekerezo byanyu n'ubusesenguzi bwanyu burimo ubwenge kushaka kwiga. Ibyegeranyo n'ubushakashatsi bwa RGB rwose ibipimo bagenderaho ni ibijyanye n'itekinika no gusigiriza bityo njye kubwanjye mbyemera kukigero cya 50% kubyo baba batangaje. Itangazamakuru mu Rwanda riracyafite inzitizi nyinshi nubwo tutabura gushima ibimaze kugerwaho. Itangazamakuru mu Rwanda ntirigira aho ribarizwa kuko nta minisiteri ribarizwamo, icyakabiri kubona cg guhabwa amakuru n'inzego za Leta biragoye cyane, inzego za Leta zitandukanye zibona itangazamakuru mu isura itandukanye nicyo itangazamakuru rimaze rwo kwigisha, kumenyesha no kwidagadura ahubwo baribona mu intwaro ibirwanya. Icyagatatu itangazamakuru mu Rwanda baracyarifata nkiryo mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikindi gikomeye Abanyarwanda bavugira mumatamatama birinda kuvuga byeruye ngo badashyirwaho ibyaha runaka. Icyakane Abanyarwanda benshi ntidusoma cg ngo twandike ahubwo tubara inkuru. Icya gatanu abanyamakuru nabo batara inkuru nyinshi kandi kinyamwuga bagatinya kuzitangaza birinda ko bakurikiranwa n'inzego zitandukanye. Icya gatandatu hari Abanyarwanda bamwe bataka bagenzi babo nkabavugizi ba leta cg ko bakunda u Rwanda kurenza abandi bityo nabyo bikabangamira abanyamakuru n'ubwisanzure bwabo. Rero igihe kirageze ko abanyamakuru beza batangaza inkuru zisesenguye kandi zirimo ukuri munyungu z'abaturage. Ikindi igihe kirageze ngo u Rwanda rujye runemera raporo zirunenga kugirango ibitagenda neza nabyo bikosorwe naho ubundi tuzakomeza kuba abanyuma kuko haracyarimo ibyuho byinshi cyane kandi igomba kubiziba. Abanyamakuru si abanzi b'igihugu kandi abize itangazamakuru si abaswa bityo abanyapolitiki bibona abanyamakuru nkababarwanya ahubwo babonwe nkababafasha kumvikanisha imigabo n'imigambi yabo. Itangazamakuru mu Rwanda nirihabwe umwanya waryo ukwiye siryo rigomba gusigara inyuma.
@nsanzimanafilippe7212 Says:
Ngewe mbona ibinyamakuru byinshi byirirwa bivuga ibijya gusa n'ubusa aho gushyira imbere ibyatuma rubanda rubakurikira rwiteza imbere ngo ruteze n'igihugu imbere nibafunge bajye mu bishanga bahinge aho kugirango leta irishyigikire izashyire imbaraga mu buhinzi n'ubworozi
@LonginUwizeyimana Says:
Ubukene se Bihangane sibo bonyine. Ni kwakundi unyagiranwa nundi UTI matose 😂😂
@cyprienbizaba1172 Says:
"Movit": Impumuro nkiyo abamalayika ! Iyi publicite irakwiye koko kuri RBA? N'ubushukanyi. Abamalayika bahumura gute?
@sylvestremushindi505 Says:
Ibinyamakuru bidafite ubushobozi bifunge nta gihombo kirimo ku banyarwanda cyane ko ibinyamakuru byose byo mu Rwanda bikora mu murongo umwe.

More Politiki Videos