Uko mwene Data @NezaJews abisobanuye niko biri, bariya bayuda tubona muri Israel ya none si bo bayuda nyakuri. Bariya ni isinagogi ya satani. Muraje mubone abayuda nyakuri bimanye na Yesu Kristo mu gihugu cya Israel ingoma yimyaka 1000, ikomeza muri eternite. Muraje mubone aho amahanga yose ateranira kurwanya ingoma ya YESU KRISTO yimyemo n' Abera bose barimo n 'Abayuda bamwemeye ariyo ngoma yimyaka 1000. Bene Data ntimuyobe kandi ntimuterwe ubwoba nabiyita abayuda kandi ataribo ahubwo ari isinagogi ya satani, kuko abayuda nyakuru atari abo ku mubiri ahubwo ni abafite kwizera nkuko ABURAHAMU yari afite arinabo bana b'IMANA. Murabeho!!!!!
Zekariya 12 kimwe na Obadiya 1:18 ni ubuhanuzi buzasohora igihe Kristo Yesu azaba agarutse aje kwimana n'abo mu miryango 12 ya Isirayeli bamwizera ingoma y'imyaka 1000. Iyo izaba ari intambara ya Harimagedoni.
@NezaJew Says:
Na ho intambara izaba ihuriza hamwe amahanga yose kurwanya Igihugu cya Isirayeli, yo izaba imyaka 1000 y'ingoma ya Yesu Kristo n'abisirayeli bamwizera irimo gushira ari yo Ntambara ya Gogi na Magogi (Ezekiyeli 38; 39 n'Ibyahishuwe 20:7-8). Icyo gihe ni na bwo Kristo azarimbura amahanga yose n'andi moko yose, hanyuma akarema isi nshya y'ubwoko bwa Isirayeli cyangwa ubwoko bw'abisirayeli gusa. Musome muri Yeremiya 30:10-11 na Yoweri 4:2
@NezaJew Says:
Ntabwo ari ibihe by'intambara ku bisirayeli ahubwo ni ibihe by'intambara mu mahanga yose cyangwa hirya no hino ku isi hose (Matayo 24:7).
@NezaJew Says:
Ariko rero nawe uracyafite urugendo rurerure Kugira ushobore kumenya ukuri nyakuri. Kristo azacyura umugeni we amujyana hehe? Umugeni ninde? Umugeni ni abo mu miryango 12 y'abisirayeli bizera KRISTO YESU. Rero, Kristo azacyura abo mu miryango 12 ya Isirayeli abavana mu mahanga batatanirijwemo abasubiza muri gakondo yabo ari yo Igihugu cya Isirayeli nyuma yo kurimburamo abedomu bigaruriye gakondo y'abisirayeli nyakuri. Rero Kristo azaba acyuye umugeni we muri Yerusalemu nshya izaba yamanutse ivuye mu ijuru ije ku isi (Ibyahishuwe 21:2,10-12; 22:3). Ubwami bw'Imana na Kristo Yesu n'abo mu miryango 12 ya Isirayeli buzaba buri hano ku isi, kuko Kristo na Se bazava mu ijuru bamanuke baze kubana n'Ubwoko bw'Uwiteka hano ku isi. Uko ni ko kuri kwa Bibiliya Musome Ibyahishuwe 21:2; 22:3 na Daniyeli 7:27 na Zekariya 14:9). Ibirenze ibyo ni ibinyoma n'ubuyobe (Abaroma 1:25 n'Abakolosayi 2:8).
@NezaJew Says:
Ibyahishuwe 17:16-17 n'Ibyahishuwe 19 havuga iki? KRISTO YESU ni umugabo w'intambara, please.
@NezaJew Says:
Kongera kubaho kw'igihugu cya Isirayeli ni igihe Kristo Yesu azaba agarutse kwima ingoma ye y'imyaka 1000 hano ku isi, ubwo azatarura abo mu miryango 12 ya Isirayeli bamwizera akabavana mu bihugu byose byo ku isi batatanirijwemo akabagarura akabasubiza muri Gakondo ya basekurusa ari yo Igihugu cya Isirayeli (Gutegeka kwa Kabiri 30:3-5 na Ezekiyeli 37:15-16,21-22 na Yesaya 11:11).
Ahubwo bariya baba muri Isirayeli bitwa abayuda nyamara atari bo amaherezo Uwiteka azabarimbura abamare muri gakondo ya bene yo mbere yuko agaruramo bene yo.
@MukeshimanaChristine-vj9we Says:
Niba ukura abantu mu rusengero wifuza kubajyana he?
YOUTUBE COMMENTS