AMARIRA N'AGAHINDA KU BANA BAKOPEYE BAGIYE GUSUBIRAMO IBIZAMI?BYA BINTU BIRIMO IKINYOMA NO KUJIJISHA
AMARIRA N'AGAHINDA KU BANA BAKOPEYE BAGIYE GUSUBIRAMO IBIZAMI?BYA BINTU BIRIMO IKINYOMA NO KUJIJISHA
Advertisement

LEAVE YOUR COMMENT

YOUTUBE COMMENTS

@mahorojeanbosco9807 Says:
Ese theo urifuza ko bigenda gute?
@Ndayambajeejide-r7s Says:
Biravugwa ko bakopeye kdi muraba bana yenda harinuwari kuba uwambere yikoreye ibye ntawumukopeje none ingaruka ahaaa
@Ndayambajeejide-r7s Says:
Ibi birarutana aho kugira ngo batakaze umwaka wose
@HitimanaJean-q5m9g Says:
Theo kuki abana babo batabohereza muri nyanyazi bagashakako hajyayo abacu gusa?
@MeiloSky2 Says:
Barabajagaraje ntibabuze byose... none no ko bavuzeko imyanya muri internat yashije.... nukuvugako abari gukora bose ari abaswa bazajya kwiga muri nine? Genda Rwanda uratengamaye😅😂😂
@zirabikora Says:
None se wowe urabona bazabaha ikizame ryari kandi nabo bakeneye kumenya aho bahagaze bakajya gutangira nkabandi! ikibazo cyarabaye ariko ntabwo byakemurwa muburyo buri wese yifuza! iyi ni special case! icyingenzi nuko bazabikosora! ibyimyanya byo ntabwo imyanya ya boarding ihabwa buri wese watsinze ahubwo biterwa nimyanya ihari kandi naboherezwa 9 years ntabwo arabatsinzwe kuko abatsinzwe barasibizwa! uzi abana bize 9 years bakarangiza za Kaminuza uko bangana? NIne bararera ntabwo boarding babarusha kwigisha icyo babarusha nabana beza kuko boarding bafata aba mbere! nge mbona ufite ikibazo cya boarding yajyana umwana we muri private icyingenzi nukuba yifitiye amafaranga ye! ababyeyi badafite amafaranga ahagije nibo bazi akamaro nka 9 year nibura boroherwa imyaka 3 bagashaka ubushobozo bwindi myaka 3! kandi 9 batsinda nez abana batsinze primary nubundi
@learningchannel3015 Says:
Ese ubwo niba basubiyemo ibizamini bya P6 twagira ikihe kizere ku bya S3???😂😂😂
@MushimiyimanaChrollote-m3m Says:
Hari nabahita baca amakayi theo rwose babirebeho.
@MushimiyimanaChrollote-m3m Says:
Abana bazize ubusa pe nibaduhere abana diplome namanota.
@NganizijeandeDieu Says:
Iyo abana bakopeye usanga batarenga 10 muri local,ariko abakipejwe usanga Ari guhera kuri local yose kugeza ku gihugu cyose.ubwo rero Igihugu cyose cyarakopejwe.ahubwo uwagize nka 40 niwe wabitsinze kuko usanga uwabo baramubwiye ko gukopera Ari icyaha.noneho agakora ibyo yikuriye mu mutwe.
@emmanuelmunyemana8161 Says:
Ikigaragara harimo ikibazo gikomeye. Gutsinda ko hazatsinda bake kubera uburyo aba bana bagiye gukora ibizamini amarangamutima yabo yarahungabanye. Buriya NESA imyanya yari yaratanze izongera igabanye inota fatizo. Byose ni ibibazo. Mu kuri umuti watanzwe wari ukenewe ariko uburyo watanzwemo bwakemangwa
@JeanBoscoMbonigaba-e4d Says:
Ubuse Murabo bakopeye habonetsemo utsinda 100% ubwo uwabaye uyambere yahindurwa?
@VestineNyanzira-w2x Says:
Ikoranabuhanga ni ryiza iyo rkoreshejwe neza ariko ryakoreshwa nabi tukisanga gutya
@cyrillemanirafasha4214 Says:
Ese iyi niyo content yonyine ugira? Jya nomuzindi field ureke kuvuga kubiintu bimwe gusa.
@jeanettemukeshimana1016 Says:
Ahubwo se ko tugiye gutangira ,baretse bagategereza abagiye gukora bakimura itariki yo gutangira, ariko NESA ,Mineduc muri rusange ntakibazo ifite kweri😢😢
@NsanzinezaVincent-x7r2f Says:
Banabasibiza ariko
@habaruremajeanmarievianney7211 Says:
Ibintu byo kuvuga ko nine zisuzugiritse bireke kuko ni amashiri nkayandi
@niyoniringiyetabitha6066 Says:
Ariko nine years namashuri meza kuko yigishwamo nabafite diplome zingana nabigisha boarding Kandi biga curriculum imwe .abana nabona bource nkabandi ahubwo UMUBYEYI wacu yarakoze kuduha Aya mashuri Imana imuhaze uburame
@theanointedone9254 Says:
Wowe se urumva byagenda bite??
@MUNEZERO61 Says:
Theo uko byagenda kose ibyo uvuga ni ukuri, ingaruka mbi zo zirahari nyinshi ahubwo z'aba bana bivugwa ko bakopeye bagiye gusubiramo ikizamini cya Leta, erega ni ibintu bigaragara bijyanye no kuba abana barabibatunguje, no kuba nta gihe gihagije cyo kwitegura ibyo bizamini bavuga ko bakopeye, n'ibindi byinshi. Kandi ikindi navuga ni uko kuba nabo barafashe nuwo mwanzuro wuko abana basubiramo ibizamini, ni uko bemera neza ko abayobozi b'ibigo by' amashuri, abarimu n'abandi bafite aho bahuriye n'uburezi aribo bagize uruhare runini ku gukopeza ibizamini kubera indonke bashakagamo, naho utekerezako se iyo biza kuba byaragaragaye ko ari abanyeshuri bakopeye nta bayobozi cyangwa abarimu babigizemo uruhare mu ikopezwa, ugirango aba banyeshuri baba bahawe amahirwe yo gusubiramo ibyo bizamini, bari guhita bahabwa Zero muri ibyo bizami, barangiza ngo ni ugufasha abanyeshuri n'ababyeyi ngo ibi ntibisanzwe byo gusubiramo ikizamini cya Leta, bityo rero njyewe ku bwanjye mbona ko n'abanyeshuri bivugwa ko bakopeye nta n'icyaha bafite, ahubwo bakoreshejwe icyaha cyo gukopera. " gukora icyaha no " gukoreshwa icyaha " ni ibintu ni amagambo abiri y'ikinyarwanda atandukanye, icyo nshatse kuvuga ni uko abana ntibakopoye ahubwo barakopejwe. Nonese batangiye gukora ibizamini bya Leta batabanje kubasaka?? Ariko abantu bagiye bareka amanyanga, ahubwo RIB nidufashe gukora iperereza ryimbitse ry'abakopeje abanyeshuri bakarya na ruswa bakanirwe urubakwiriye Dossier iyishyikirize ubushinjacyaha bakatirwe n'urukiko kugirango aya manyanga yo gukopeza abanyeshuri akorwa n'ibigo, abayobozi, n'abandi bose bafite aho bahurira n'uburezi mu rwanda acike burundu, bityo tubone mu gihe kizaza dufite uburezi bwiza bufite ireme no kugirango n'abandi bazahirahira bashaka gupeza ikizamini cya Leta bajye bahanwa by'intangarugero babicekeho burundu.
@rocktower7412 Says:
Muri Nyanyaziiii 😂🤣😂 1st time My Goood niho nakumva iri jambo pe!
@mukeshamaria2603 Says:
Harimo igisa na TORTURE PSYCHOLOGIQUE, urugaraguro rwatera abana IHUNGABANA
@urayenezairene8963 Says:
Ibizami byakazi byo niyo haba muri Rwanda air ntago byizewe habe nagato
@mukeshamaria2603 Says:
BAKOPEYE cg BAKOPEJWE ?
@uwiringiyimanavalens1261 Says:
Ikosa ryambere nesa ifite nuko itegera abakosozi. noneho abakosora bagera kukigo cyakopeye babona kakicecekera ngo bitabaturukaho bakabazwa gusobanura byinshi kd nta rapport yo kuri site igaragaza ko habayeho gukopera. naho ubundi buri tsinda ryabakosozi biba bigoye gukosora ibigo icumi batarabonamo kimwe gifite ibimenyetso bigaragara ko cyakopejwe
@MuhawenimanaJeannette-p7x Says:
Nonese abazarusha babandi babayabambere kurwego rwigihugu bizagenda bite
@innovationcenter-v8x Says:
Arko muranyica igihugu kiyoborwa na social media ute umwana wakopeye aba yarakopeye my friend ahubwo baborohereje ahubwo aringe Bose basibira bakazagaruka bazi icyo gukora aba se sibo ejo bundi bazongera kuza batanga zaruswa bakaza mukazi ntacyo bazi nkibyuzuye aha murwanda nahandi hose gusa urwanda rwose twatsinze byinshi ibi byo gukopera mumashuri abanza ninabyo byuzuye muri za kaminuza bituma mbona rwose hakiri icyuho gikomeye pe gikwiye kwitabwaho nonx mu Rwanda nibangahe babona akazi badafite ukabahaye baziranye cg bahaye ruswa Kandi muziko Ari utuze turenze gusa wp pe ahantu hose no mukiyede ntiwakibona udafite connection ibi bikwerska isura iri murwanda ubwo gvt position wayikurahe muzarebe niba abakora muri nesa Bose batagira icyo bapfana cg ukundi kunyu baziranye izo ni coinsedense x hhh cg ahandi kubindi bigo byareta murebe iyo research izakorwe gusa ndabona urwanda ruri korora abanebwe pe abana bapha mwiterura icyo nzicyo abana bari gusoza ntacyo bazi pe bo muri za kaminuza kbx Gusa amashuri yareta yagakwiye kuba intanga rugero pe nkuko za boarding zimeze aha ho twaremeye pe arko za nine years education ni zeru rwose ntakirimo pe ubucucike nibwinshi abayobozi bajya ruswa ba mashuri ikindi sinumva ubujyo amashuri abanza cg yose ayoborwa numu director umwe ibi nu mwanda pe
@francoiseumutesi9742 Says:
N'ukuri nta musaruro bazatsindwa p kuko abana barategurwa kdi barabatunguye p,ubuse baherukaga kureba mw'ikaye koko????? Cyokora abari bashinzwe gahunda n'ibizami nabo nibakuriranwe p
@emmanueluwihanganye3222 Says:
Ark umwana wa primary yagize uruhe ruhare mugukopera?abana barakopejwe cyane ndetse kko nabasohorewe amanota barakopejwe ndi Umurezi ,mbamuriyi sector ark mbona abana Bose bakabaye basubiramo ikizamini pe!!89% Bose barakopeye gsa harabana bamwe babigendeyemo.
@MukamuhigirwaPauline Says:
Ibizamini byakazi byo ni akasa mutwe!; kuko mukora ikizamini ariko uwuzacting uwo mwanya ahari!;even yaranagayangiye!: mbese mukora ikizamini cyakazi Ari maonesho! Ari ukujijisha inteko ibyo twebwe twarabimenyereye
@habaruremaelise-eb9br Says:
Ese muri bano bana bakopejwe nihagira urusha musonga amanota 90%bizagenda gute?
@MukamuhigirwaPauline Says:
Hoya nibabakurikirane p!; byatumye abana bacu nitwa Yuko batsinzwe!; kdi bagiye grande distenguition
@habaruremaelise-eb9br Says:
Abana bari bibereye mumunezero wibiruhuko mugitondo ngo kora ikizamini cyareta koko?
@evaristeshangalagatete5086 Says:
Kuki bavuga "abana bakopeye" aho kuvuga "abana bakopejwe" ????
@mathieuhagenimana8827 Says:
Ntabirenze
@JaneMuteteli Says:
Abayobozi ba NESSA Bakabaye babibazwa cyane
@BashiriNzabonimana Says:
Yewe nubundi twitegure udushya tuzaba nyumayibibizamin ayanamateka yikinyejana kbs nzabandeba iherezo ryibibintu tumeze nkabarigukurikirana agafrim mumasel😂😂
@NtawukuriryayoArphonse Says:
Nonese tewo abaye ariwowe utegura ibizamini wabigenza ute ? Ibintu byose reta ikora ntanakimwe kiza mubona, mubona ibibi gusa ??
@samsungmobile589 Says:
Amezi mu Kirundi: 1 zero2 Ruhuhuma 3. Ntwarante, 4Ndamukiza, 5. Rusama, 6. Ruheshi, 7. Mukakaro, 8. Myandagaro, 9. Nyakanga, 10. Gitugutu, 11. Munyonyo , 12 Kigarama.
@samsungmobile589 Says:
Ibizamini byari bikwiriye guseswa bigasubirwamo na bose muri p6.
@kundwa4978 Says:
Ese aba bana nibo bakopeye cg ni umuyobozi wabo wabakopeje .ese bari babizi ko bari gukopera .nimporte quoi ubicucu biri muri iki gihugu nabyo biraturambiye
@UwingabireAlexie-e1h Says:
Njya nivugira ngo nakataraza kazaza❤❤
@niyonizeyejeanbosco-qd5ez Says:
Ese ariwowe wabikora gute?? Cg uzaze baguhe MINEDUC cg NESSA uyiyobore , nonex ibyo urikuvuga biratanga ikihe gisubizo,mujye mureka amatiku wangu
@kundwa4978 Says:
Bagikore nyine ninde wabakopeje?
@mukangingobernadette2912 Says:
Abana babaye victim rwose nabakosoye secondary ntibishyuwe bahugiye mu yo gukopezwa
@NishimweMarieChantal-l8b Says:
Ibizami official birakoperwa?Ninde ubivana muri NESA bikagera hasi?
@samsungmobile589 Says:
NESA bose begureeee
@oliveniyonsaba1466 Says:
Barakopejwe ntibakopeye! Iyo tuvuze ko bakopeye bisa nk' aho aribo ubwabo bibyikoresheje
@musengimanatheophile8705 Says:
Mbwirira Scovia uvuga ko yakabaye yegura ko DG wa NESA abo yigishije ko ari umuhanga twe bamunyuze imbere turamuzi
@COVID19-q6y Says:
None se ! Theo ushaka bigenda gute?! Turabizi ibibazo Bihari Ariko Ntakundi byagenda Wenda icyo twibuza Nuko bahindura imikorere bakavana ibintu by’imihigo mumashuri bigishe Ubundi batange uburere nta pressure idafite ishingiro

More Abantu Videos